Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

10 of 559 cards

Clear filters
"Uzasiba ukwezi kwa Ramadwan afite ukwemera no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere yaho.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Allah yaravuze ati: Buri gikorwa cya mwene Adamu ni icye, usibye igisibo, kubera ko cyo ni icyanjye ni nanjye uzagihembera, kandi igisibo ni urukingo, kandi umwe muri mwe naba yasibye ntakavuge amagambo mabi, cyangwa se intonganya; nihagira n'umuntu umutuka cyangwa se akamurwanya ajye avuga ati: Njyewe nasibye, kandi ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu biganza bye ko umwuka uva mu kanwa k'uwasibye ari mwiza kwa Allah kuruta impumuro y'umubavu. Uwasibye yishima ubugira kabiri: Igihe ari gusiburuka arishima, n'igihe azahura na Nyagasani we arishima."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzaba afite ubushobozi bwo kurongora azabikore, bimufasha kurinda indoro ye n'ubwambure bwe, ariko uzaba atabishoboye, ajye asiba kuko bimurinda kugwa muri icyo cyaha.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nimukubona mujye mu gusiba, nimunakubona mujye musiburuka, ariko nimukingirizwa n'ibicu mujye mwuzuza iminsi mirongo itatu.."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari umunyabuntu kuruta abantu bose, ariko yarushagaho kubugira mu kwezi kwa Ramadhan aho yahuraga na Malayika Djibril, kandi bajyaga bahura buri joro mu majoro y'ukwezi kwa Ramadhan, Djibril akamwigisha Qur'an, bityo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n''imigisha) yari umunyabuntu mu gukora ibyiza kuruta umuyaga woherejwe uzanye ibyiza.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umukunzi wanjye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yangiriye inama zo gukora ibintu bitatu: Gusiba iminsi itatu muri buri kwezi, raka ebyiri zo ku iswalat y'agasusuruko, no gusali iswalat ya Witiri mbere y'uko ndyama.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim