Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

73 of 559 cards

Clear filters
Yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) buri mbere y'iswalat yo ku mwanywa (A-Dhuh'ri) itajyaga ireka gusali raka enye, ndetse ntinareke gusenga rakaa ebyiri mbere y'iswalat yo mu rukerera (Al Fadj'ri).
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma ya buri swalat y'itegeko yajyaga ivuga iti: "LA ILAHA ILA ALLAH WAHDAHU LA SHARIKALAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAYI’IN QADIRU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri usibye Allah, ni umwe utabangikanywa n’ikindi icyo aricyo cyose, niwe Nyir'ubwami, niwe ukwiye gushimwa n'ibisingizo, ni nawe ufite ubushobozi bw’icyo ari icyo cyose. ALLAHUMA LA MANI’A LIMA A’ATWAYITA, WALA MU’UTWIYA LIMA MANA’ATA, WA LA YAN’FAU DHAL DJADI MI’NIKAL DJADU: Mana Nyagasani ntawakwima uwo wahaye, nta n'uwaha uwo wimye, n'umunyabushobozi hano ku isi, nta cyo bwamumarira usibye ibikorwa byiza yakoze.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzarya tungurusumu cyangwa se igitunguru, ajye atwitarura cyangwa se yaravuze ati: Ajye yitarura umusigiti wacu, ahame iwe mu rugo." Yanavuze kandi ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bayizaniye isafuriya irimo imboga zitandukanye, yumva umwuka wazo maze irabaza bayibwira ubwoko bwazo, Djabir aravuga ati: Bazegereza bamwe mu basangirangendo bayo bari kumwe, ubwo yayibonaga nawe yanga kuzirya nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Rya kuko njye nganira n'abo utaganira nabo (Abamalayika)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nimwumva umuhamagazi w'isengesho mujye musubiramo amagambo avuze, hanyuma munsabire kwa Allah amahoro n'imigisha, kubera ko unsabiye amahoro n'imigisha inshuro imwe Allah nawe abimuha inshuro icumi. Hanyuma mujye mukurikizaho kunsabira ko Allah yanshyira mu rwego rushimishije, kubera ko ari urwego rwo mu ijuru nta wundi urukwiye usibye umwe mu bagaragu ba Allah, kandi niringiye ko uwo mugaragu yazaba njye. Bityo unsabiye urwo rwego nawe azagerwaho n'ubuvugizi bwanjye.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga hagati y'ibyubamo bibiri iti: “RABI GH’FIR’LI, RABI GH'FIR LII: Mana yanjye mbabarira, Mana yanjye mbabarira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Umujura mubi kuruta abandi bantu bose ni uwiba iswalat ye", baramubaza bati: Ni gute yiba iswalat ye? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: "Ntiyuzuza kunama (Ruku) cyangwa se kubama (Sudjud)."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ibun Hiban
"Uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) abitewe n'ukwemera afite ndetse no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim