Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

54 of 559 cards

Clear filters
Abagabo baje kwa Sah'li Ibun Sa'ad A-Saadiy, bagiye impaka z'urudaca ku buryo Mimbari y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari imeze n'ibyo yari ikozemo, nuko barabimubaza, maze arababwira ati: Ndahiye ku izina rya Allah ko nzi icyo yari ikozemo, kandi nayibonye umunsi wa mbere yazanywe n'umunsi wa mbere Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yayicayeho, Intumwa yatumyeho nyirakanaka- umugore wo mu ba Answar, Sah'li yavuze uwo ari we, iramubwira iti: Tegeka umugaragu wawe w'umubaji ambarize imbaho nzajya nicaraho igihe ndi guha abantu inyigisho!" Nuko wa mugore ategeka umugaragu we, ayibariza imbaho zo mu giti cyo mu ishyamba, arazizana, wa mugore azoherereza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), Intumwa ibereka aho bazishyira. Nyuma nabonye Intumwa y'Imana isali iziriho ndetse inavuga Allah Akbar iziriho, inunama iziriho, maze aramanuka agenda asubira inyuma, yubama aho Mimbari itereye, arongera arubama, ubwo yari asoje yarahindukiye areba abantu maze arababwira ati: "Yemwe bantu! Ibi nabikoze kugira ngo mufate isomo mwige uko iswalat ikorwa."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Hagati ya buri Adhana ebyiri (umuhamagaro w'iswalat) harimo iswalat, hagati ya buri Adhana ebyiri (umuhamagaro w'iswalat) harimo iswalat." Hanyuma ku nshuro ya gatatu iravuga iti: Kuri wa wundi uzabishaka.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Buri nyuma ya buri swala, Ibun A-Zubayr asoje iswala yajyaga akunda kuvuga ati: LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR. LA HAWLA WA LA QUWATA ILA BILLAH, LA ILAHA ILA LLAH, WALA NA'ABUDU ILA IYAHU, LAHU NI'IMATU WA LAHUL FADW'LU WA LAHU A-THANA-UL HASAN. LA ILAHA ILA LLAHU MUKH'LISWIINA LAHU DINA WA LAW KARIHAL KAFIRUNA: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah we udafite uwo abangikanye nawe, niwe Nyir'ubwami akaba Nyir'ikuzo, kandi akaba ari we Nyir'ubushobozi kuri buri kintu. Nta bubasha, nta n'ubushobozi usibye ko ari ku bwa Allah. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah, kandi nta wundi tugaragira usibye we, niwe nyir'ingabire akaba na nyir'inema ndetse ni nawe ukwiye ibisingizo byiza. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah ndetse ni na we twiyeguriye wenyine, kabone n'iyo byababaza abahakanyi." Yajyaga anavuga ati: "Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga aya magambo nyuma ya buri swalat."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Iyo umuhamagazi w'isengesho avuze ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose, hanyuma umwe muri mwe akavuga ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose, akongera akavuga ati: ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, nawe akavuga ati: ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, akongera akavuga ati: ASH'HADU ANA MUHAMADAN RASULULLAH: Ndahamya ko Muhamadi ari Intumwa y'Imana, nawe akavuga ati: ASH'HADU ANA MUHAMADAN RASULULLAH: Ndahamya ko Muhamadi ari Intumwa y'Imana, akongera akavuga ati: HAYYA ALA SWALATI: Mwitabire iswalat, nawe akavuga ati: LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bubasha nta n'ubushobozi usibye ko ari ku bwa Allah, akongera akavuga ati: HAYYA ALAL FALAH: Mwitabire intsinzi, nawe akavuga ati: LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bubasha nta n'ubushobozi usibye ko ari ku bwa Allah, akongera akavuga ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose, akongera akavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, nawe akavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima azinjira mu ijuru."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Umuntu uzazindukira ku musigiti cyangwa se bugorobye, Allah yamuteguriye amazimano mu ijuru, buri uko aje azindutse mu rukerera cyangwa se aje bugorobye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti, ajye asali raka ebyiri mbere y'uko yicara."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
"Nubwira mugenzi wawe uti: Ceceka, ku munsi wa Idjuma Imam ari gutanga inyigisho, uzaba ukinnye (mu iswala)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim