Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

43 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yogaga ijanaba, yakarabaga intoki zayo, igatawaza nk'uko ibigenza igiye gusali, hanyuma ikiyuhagira hanyuma igakwiza amazi mu musatsi wayo, kugeza ubwo imenye neza ko amazi yageze mu mutwe ku mubiri, agakwiza amazi umubiri we wose inshuro eshatu, yarangiza agakaraba ahandi hasigaye. Aishat yaravuze ati: Najyaga niyuhagirana n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu gikoresho kimwe, tukajya tudahira rimwe amazi.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ishaka kwihagarika yerekera aho abantu bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze, nuko nigirayo njya ku ruhande irambwira iti: Nyegera, nuko ndayegera nyihagarara inyuma, irangije iratawaza, ihanagura kuri Khofu zayo.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nta muyisilamu n'umwe utawaza agatunganya isuku ye neza, hanyuma agahaguruka agasali raka ebyiri, azishyizeho umutima we n'uburanga bwe bureba Qiblat, usibye ko ari itegeko kuri we kuzinjira mu ijuru." Uqbat yaravuze ati: Nuko ndavuga nti: Mbega ukuntu ari byiza! Numva undi muntu aravuze ati: Ibyabanje nibyo byari byiza kuruta ibi, ndebye mbona ni Umar maze aravuga ati: Mbonye uje nonaha, aranavuga ati: Nta muyisilamu n'umwe utawaza agatunganya isuku ye neza, yarangiza akavuga ati: ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ANA MUHAMADAN ABDULLAH WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndanahamya ko Muhamad ari umugaragu wa Allah n'Intumwa ye, usibye ko afungurirwa imiryango umunani y'ijuru, akinjirira mu wo ashatse."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.