Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

43 of 559 cards

Clear filters
"Iyo amazi agejeje ku gipimo cya Qulatayni, nta sigarana umwanda."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah na Ahmad.
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga kwinjira mu bwiherero yasabaga ubusabe bugira buti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MINAL KHUBUTHI WAL KHABAITHI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde amashitani y'amagabo n'amagore."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nari umugabo usohokwamo n'amavangingo kenshi (Madhiyu), ariko nkagira isoni zo kubibaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubera urwego rw'umukobwa we (Fatwimat) yari ariho, nuko ntegeka uwitwa Al Miqdad Ibun Al As'wad arabiyibaza, nuko Intumwa iramusubiza iti: "Ajye yoza igitsina cye hanyuma atawaze". Bukhari yakiriye imvugo igira iti: Nuko Intumwa iramubwira iti: "Tawaza, woze igitsina cyawe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yavaga mu bwiherero yaravugaga iti: "GHUFRANAKA: Mana Nyagasani ndagusaba imbabazi zawe!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
“Kwisukura ni kimwe mu bigize ukwemera. No kuvuga uti: Al Ham’dulilahi-Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, byuzuza umunzani (w’ibikorwa by’umuntu), naho kuvuga ‘Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah, byuzuza ibiri hagati y’ibirere n’isi. Kandi iswala ni urumuri, naho gutanga amaturo ni gihamya k’uyatanze, no kwihangana ni umucyo. Kandi Qur’an izagushinja cyangwa se igushinjure. Buri wese azinduka (ajya muri gahunda ze), hakaba hari abagurisha roho zabo bakazirokora (ibihano bya Allah bakora ibyiza) cyangwa abazoreka (mu bihano bya Allah bakora ibibi)."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga itawaza inshuro imwe imwe.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Imbwa ninywera mu gikoresho cyo kunyweramo cy'umwe muri mwe, azacyoze inshuro zirindwi."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim