Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

8 of 559 cards

Clear filters
"Umugore ntazakore urugendo rw'iminsi ibiri cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se n'undi uziririjwe kumurongora, nta gisibo cyakorwa muri iyi minsi ibiri ngo cyemerwe: Umunsi mukuru w'irayidi yo gusiburuka (Eidul Fitri), n'umunsi mukuru w'irayidi y'igitambo (Eidul Adw'ha), nta n'iswalat yakemerwa ikozwe nyuma y'iswalat ya mu gitondo (Asw'buhi) kugeza izuba rirashe, nta n'iyakemerwa ikozwe nyuma y'iswalat yo ku gicamunsi (Al Asri) kugeza izuba rimaze kurenga, kandi ntabwo byemewe gukora urugendo rw'igihe runaka ugiye ku musigiti keretse imisigiti itatu: Umusigiti mutagatifu wa Makat, n'umusigiti wa Al Aq'swa (Yeruzalemu), no kuri uyu musigiti wanjye (wa Madinat)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Yemwe bagore, mujye mutanga amaturo kenshi kuko nabonye ari mwe benshi muzaba muri mu muriro kuruta abandi." Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Kubera iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muratukana cyane mukanavumana, mukanahakana ineza abagabo banyu babakoreye, ntabwo nigeze mbona abafite ubwenge ndetse n'idini biciriritse, ubwenge buganza ubw'umugabo ushishoza kubarusha." Ba bagore baravuga bati: Ni gute ubwenge bwacu n'idini ryacu biciriritse yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ese muyobewe ko ubuhamya bw'umugore umwe bungana na kimwe cya kabiri cy'ubw'umugabo? Barayisubiza bati: Yego! Uko niko kugira ubwenge buciriritse! Ese muyobewe ko iyo yagiye mu mihango adasali cyangwa se ngo asibe? Baravuga bati: Yego! Irababwira iti: Uko niko kugira idini riciriritse!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uwunga isano ry'umuryango wa nyawe ntabwo ari wawundi ubikora agamije nawe kubikorerwa, ahubwo uryunga by'ukuri ni wa wundi iyo abanyamuryango be baciye isano we araryunga."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Mujye mwirinda kwinjira ahari abagore"; nuko umugabo umwe wo mu basangwa b'i Madinat (Answar) aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! None ubibona ute ari muramu w'uwo mugore? Intumwa iramusubiza iti: "Umuramu ni urupfu!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kogosha igisage.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzaba afite ubushobozi bwo kurongora azabikore, bimufasha kurinda indoro ye n'ubwambure bwe, ariko uzaba atabishoboye, ajye asiba kuko bimurinda kugwa muri icyo cyaha.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mwese muri abashumba, kandi mwese muzabazwa ibyo mwaragijwe, umuyobozi uyoboye abandi ni umushumba ndetse azabazwa abo yaragijwe; n'umugabo ni umushumba ku be bo mu rugo kandi azababazwa; umugore ni umushumba ku byo mu rugo rw'umugabo we ndetse n'abana be, kandi azababazwa; n'umugaragu ni umushumba w'umutungo wa shebuja kandi azawubazwa! bityo mwese muri abashumba kandi muzabazwa ibyo mwaragijwe!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Konka ibere rimwe biziririza nk'ibyo kuvukana mu nda imwe biziririza."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim