Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

10 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasomye uyu murongo wa Qur'an ugira uti: {Ni We waguhishuriye igitabo (Qur’an) kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko ba bandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati “Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge.} [Al Imran: 7], Aishat aravuga ati: Nuko Intumwa y'Imana iravuga iti: " Nubona abantu bahitamo gukurikira imirongo bajijwe badasobanukirwa bakareka iyo basobanukiwe, abo nibo Allah yavugaga muri uyu murongo, uzabirinde."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Nagabanyije iswalat hagati yanjye n'umugaragu wanjye mo ibice bibiri; kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye; Iyo avuze ati: “ALHAMDULILLAHI RABIL ALAMIINA: Ishimwe n’ikuzo byose bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose; Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye aransingije. N'iyo avuze ati: A-RAHMANI RAHIM: Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye amvuze ibigwi. N'iyo avuze ati: MALIKI YAWUMI DINI: Umwami w’ikirenga wo ku munsi w’imperuka, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye ampaye icyubahiro, cyangwa se akavuga ati: Umugaragu wanjye anyeguriye ibye. N'iyo avuze ati: IYAKA NA'ABUDU WA IYAKA NAS’TA-IN: Ni wowe (wenyine) dusenga, kandi ni wowe (wenyine) twiyambaza, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Ibi ni hagati yanjye n'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye. N'iyo avuze ati: IHDINA SWIRATWAL MUS’TAQIM, SWIRATWALADHINA AN’ AM’TA ALAY’HIM, GHAY’RIL MAGH’DWUBI ALAY’HIM WALA DWAALIINA: Tuyobore inzira igororotse, inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abo warakariye cyangwa abayobye, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Ibi ni iby'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Amazu yanyu ntimuzayagire nk'amarimbi, kubera ko Shay'twani ihunga inzu isomerwamo Suratul Baqarat."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Abantu bo mu babangikanyamana bari barishe abantu benshi, ndetse basambanya abantu benshi, baje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze barayibwira bati: Rwose ibyo uvuga ndetse uhamagarira ni byiza, iyaba watubwiraga niba ibyo twakoze hari icyiru byaba bifite! Nuko Allah amanura umurongo muri Qur'an ugira uti: {Na babandi batabangikanya Allah n’izindi mana, ntibice icyo Allah yaziririje bitanyuze mu kuri, kandi ntibanasambane...} [Al Furqan: 68]. Ndetse hamanuka n'undi murongo ugira uti: {Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bagaragu banjye mwakabije mu kwihemukira! Ntimukajye mwiheba kuko impuhwe za Allah (zikiriho)...” } [A-Zumar: 53].
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Imperuka ntizaba cyeretse izuba ribanje kurasira iburengerazuba, niriharasira abantu bakaribona, bose bazahita bemera, ariko icyo gihe ni igihe: "...Umunsi bimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wawe byaje, ukwemera k’umuntu atagize mbere cyangwa (uwemera) utaragize icyiza akora mu kwemera kwe nta cyo bizabamarira..." [Al An'aam: 158]. Imperuka kandi izaza isange abagabo babiri bari guciririkanya ibiciro ku mwambaro, maze bananirwe kuwugura habe no kubasha kuwuzinga! Imperuka kandi izaza isange umugabo amaze gukama amata y'ingamiya ye ananirwe kuyanywa! Imperuka kandi izaza isange umugabo ari gusibura iriba rye ariko ntarishoreho! Imperuka kandi izaza isange ateruye ibyo kurya mu ntoki abigejeje ku munwa ngo abitamire, ariko ananirwe no kubitamira!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Yewe Abul Mundhir! Waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta iyindi? Abul Mundhir arayisubiza ati: Allah n'Intumwa ye nibo bawuzi! Intumwa y'Imana irongera irambaza iti: Yewe Abul Mundhir, waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta indi isigaye? Abul Mundhir yaravuze ati: Maze ndayibwira nti ni (ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYYUL QAYUM) [Al Baqarat; 255.] Abul Mundhir yaravuze ati: Nuko ankomanga mu gituza arambwira ati: Ubumenyi buzakorohere yewe Abul Mundhir!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ku munsi w'imperuka bazazana urupfu ruri mu ishusho y'intama y'isekurume, nuko umuhamagazi ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu ijuru, nuko bisumbukuruze barebe uwo ari we, maze ababwire ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego, turabona ari urupfu! Kandi bose bazarubona, hanyuma ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu muriro, nuko bisumbukuruze barebe uwo ari we, maze ababwire ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego ni urupfu, kandi bose bazaba bamaze kurubona, nuko rubagwe, hanyuma wa muhamagazi abwire abantu bo mu ijuru ati: Nimuribemo ubuziraherezo ntimuzongera gupfa, anabwire abantu bo mu muriro ati: Yemwe bantu bo mu muriro nimuwubemo ubuziraherezo ntimuzongera gupfa! Hanyuma arangije abasomera umurongo ugira uti: "Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) ntacyo bitayeho..." [Mariam: 39.] Bo bakiri ku isi ntacyo bari bitayeho, ndetse ntibanemeraga (Allah)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yibukaga (yasingizaga) Allah mu bihe byayo byose.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.