Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!"
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Igihe kimwe twari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumva ijwi riteye ubwoba, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababaza iti: "Ibyo mwumvise muzi ibyo ari byo? Abu Hurayrat aravuga ati: Twaravuze duti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!"
كُنَّا مَعَ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، إِذْ سَمِعَ وَجْبَةً، فَقَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «تَدْرُونَ مَا هَذَا؟» قَالَ: قُلْنَا: اللهُ وَرَسُولُهُ أَعْلَمُ، قَالَ: «هَذَا حَجَرٌ رُمِيَ بِهِ فِي النَّارِ مُنْذُ سَبْعِينَ خَرِيفًا، فَهُوَ يَهْوِي فِي النَّارِ الْآنَ حَتَّى انْتَهَى إِلَى قَعْرِهَا».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumvise ijwi riteye ubwoba nk'ikintu kivuye hejuru kikikubita hasi, maze ibaza abasangirangendo bari kumwe nayo niba bazi icyo yumvise, barayisubiza bati: Allah n'Intumwa ye nibo bakizi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo jwi mwumvise ni ikibuye kinini cyatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi kimanuka, ubu nibwo cyari kigeze ku ndiba yawo ubwo mwari mwumvise iryo jwi.
Gushishikariza kwitegura umunsi w'imperuka abantu bakora ibikorwa byiza, no kwirinda umuriro wa Djahanamu.
Gushishikariza abantu kugarura ubumenyi bw'ibyo batazi kwa Allah.
Gutera amatsiko umuntu wiga mbere yo kumusobanurira, kugira ngo akurikire kandi abe maso!
Swahih Muslim (4/ 2184) (2844).
Inyongera. (6)
بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.
لسليم الهلالي (1/ 476).
نزهة المتقين شرح رياض الصالحين.
لمجموعة من الباحثين (1/ 369).
كنوز رياض الصالحين.
لمجموعة من الباحثين (6/ 414).
Cited in books
2 BooksInyongera. (2)
- رياض الصالحينرياض الصالحين مع فوائد وهدايات - 3«هذا حَجَرٌ رُمِيَ بِهِ في النَّارِ مُنْذُ سَبْعِينَ خَريفاً، فَهُو يَهْوِي في النَّارِ الآنَ حَتَّىٰ انْتَهَىٰ إلىٰ قَعْرِهَا، فَسَمِعْتُمْ وَجْبَتَهَا».
- مادة العقيدة الإسلامية( تَدْرُونَ مَا هَذَا ». قَالَ قُلْنَا اللَّهُ وَرَسُولُهُ أَعْلَمُ. قَالَ « هَذَا حَجَرٌ رُمِىَ بِهِ فِى النَّارِ مُنْذُ سَبْعِينَ خَرِيفًا فَهُوَ يَهْوِى فِى النَّارِ الآنَ حَتَّى انْتَهَى إِلَى قَعْرِهَا ).