"Ku munsi w'imperuka nta kintu kizaremereza umunzani w'ibikorwa by'umwemeramana nko kugira imico myiza, kandi Allah yanga umuntu urangwa n'imico mibi n'amagambo mabi."
Hadith yaturutse kwa Abi Dar'da-i (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ku munsi w'imperuka nta kintu kizaremereza umunzani w'ibikorwa by'umwemeramana nko kugira imico myiza, kandi Allah yanga umuntu urangwa n'imico mibi n'amagambo mabi."
«مَا شَيْءٌ أَثْقَلُ فِي مِيزَانِ الْمُؤْمِنِ يَوْمَ القِيَامَةِ مِنْ خُلُقٍ حَسَنٍ، وَإِنَّ اللَّهَ لَيُبْغِضُ الفَاحِشَ البَذِيءَ».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ikintu kizaremereza iminzani y'ibikorwa by'umwemeramana ku munsi w'imperuka, mu bikorwa cyangwa se imvugo ari ukurangwa n'imico myiza, urangwa n'uburanga bucyeye, no kwirinda kubangamira abandi ndetse no gukora ibikorwa byiza. Ikindi kandi nuko Allah yanga ibikorwa n'imvugo bibi, ndetse n'amagambo mabi umuntu ashobora kuvuga n'ururimi rwe.
...:
Agaciro n'ibyiza byo kurangwa n'imico myiza; kuko ituma urangwa nayo akundwa na Allah, ndetse n'abagaragu ba Allah bakamukunda, kandi ni cyo gikorwa kizaremera ku munzani ku munsi w'imperuka.
Sunani Abu Dawudi (7/ 177) (4799).
Sunani Tirmidhi (3/ 535) (2002).
Inyongera. (10)
توضيح الأحكام من بلوغ المرام.
لعبد الله البسام (7/ 487).
منحة العلام شرح بلوغ المرام.
لعبد الله الفوزان (10/ 264).
بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.
لسليم الهلالي (1/ 673).
تطريز رياض الصالحين.
لفيصل آل مبارك (ص410).
نزهة المتقين شرح رياض الصالحين.
مجموعة من الباحثين (1/ 526).