Skip to content

"Umugabo uzambara ihariri hano ku isi ntazayambara ku munsi w'imperuka."

Hadith yaturutse kwa Umar (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

"Umugabo uzambara ihariri hano ku isi ntazayambara ku munsi w'imperuka."

«مَنْ لَبِسَ الحَرِيرَ فِي الدُّنْيَا لَمْ يَلْبَسْهُ فِي الآخِرَةِ».

Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umugabo uzambara ihariri hano ku isi, ku munsi w'imperuka atazayambara igihe cyose atabyicujije bibe nk'igihano kuri we.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Ihariri igamijwe ni ihariri y'umwimerere, naho iy'inkorano ntabwo ari yo igamijwe muri iyi Hadith.

Ni ikizira kwambara ihariri ku bagabo.

Kubuzwa ihariri ni rusange kuyambara no kuyisasa.

Abagabo bemerewe ihariri nto mu myambaro yabo, itarenze umwanya wajyamo intoki ebyiri kugeza kuri enye, nk'ikoreshejwe nk'ibendera ku mwambaro cyangwa se ku rutanzi rw'umwenda.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Bukhari (7/ 150) (5834).

Swahih Muslim (3/ 1641) (2069).

Inyongera. (2)

منحة العلام في شرح بلوغ المرام.

لعبد الله الفوزان (4/ 207).