Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

52 of 559 cards

Clear filters
Abahawe igitabo bajyaga basoma Tawurati mu giheburayo, bakayisobanurira abayisilamu mu cyarabu! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ntimukemera inkuru z'abahawe igitabo ko ari ukuri ariko ntimukanabahinyure, ahubwo mujye muvuga muti: Twe twemeye Allah n'ibyo yaduhishuriye.} [Al Baqarat: 136.]
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
التصنيف الشرعيتفسير الآيات، الكتب السابقةموضوعات الحديثالقرآن وعلومه، الإيمان بالكتب السماوية
"Ibyaha bikuru ni: Ukubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi bombi, no kwica inzirakarengane, n'indahiro irindimurira nyirayo mu muriro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
التصنيف الشرعيالأيمان والنذور، ذم المعاصي، الشركموضوعات الحديثعقوق الوالدين، قتل النفس، اليمين الغموس، الشرك بالله وأقسامهمحاور التعريف بالإسلامبطلان الشرك وصوره
“Mu by’ukuri, ibiziruye (Halali) birasobanutse kandi n'ibyaziririjwe (Haramu) birasobanutse, ariko hagati yabyo byombi hari ibiteye urujijo abantu benshi batajya bamenya. Bityo uzirinda ibyo biteye urujijo azaba arinze idini rye n'icyubahiro cye. N’uzagwa muri ibyo biteye urujijo azaba aguye mu biziririjwe; ameze nk'umushumba uragiye amatungo ye iruhande rw'umurima uzitiye, amatungo ye yenda kumucika ngo yone. Nta gushidikanya ko buri mwami agira imbago, kandi imbago z'Imana ni ibyo yaziririje. Nta gushidikanya ko mu mubiri habamo inyama, iyo itunganye umubiri wose uratungana, yakangirika umubiri wose ukangirika, iyo nyama nta yindi ni umutima.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
التصنيف الشرعيفضائل أعمال القلوب، الأربعون النووية، تزكية النفوس
"Mu by'ukuri idini riroroshye, kandi nta n'umwe uzarikomeza usibye ko rizamukomerera, mushikame kandi mukore ibikorwa bibegereza Allah, munatange inkuru nziza, munabikore mu gitondo na nimugiroba ndetse n'igihe ijoro riri kurangira.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
التصنيف الشرعيخصائص الإسلام وفضله ومحاسنه