Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

39 of 559 cards

Clear filters
Itsinda mu bantu ryaje risanga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko Intumwa y'Imana yakira igihango cy'abantu icyenda muri bo umwe muri bo irifata, maze barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Wakiriye igihango cy'abantu icyenda uyu nguyu uramureka? Irabasubiza iti: Uyu afite impingi! Nuko uwo muntu yinjiza ukuboko kwe arayica, Intumwa ibona kwakira igihango cye, ndetse iranavuga iti: "Umuntu uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Ahmad.
"Nta kintu cy'agaciro imbere ya Allah kiruta ubusabe."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Jya utera isi umugongo, Imana izagukunda, unatere umugongo ibitunzwe n'abantu, abantu bazagukunda."
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Iyi Hadith ni nziza. Yakiriwe na Ibun Madjah n'abandi, ifite n'impererekane nziza.
"Uzasoma inyuguti imwe mu gitabo cya Allah, azayibonera igihembo kingana n'icyiza kimwe, kandi icyiza kimwe kingana n'ibyiza icumi Ntabwo mvuze ko {Alif Laam Miim) ari inyuguti imwe, ahubwo {Alif} ni inyuguti, {Lam} ni inyuguti, na {Miim) ni inyuguti."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhiy.
"Ibigeragezo bizakomeza kwibasira umwemeramana n'umwemeramanakazi kuri we no mu rubyaro rwe, no mu mitungo ye kugeza ubwo azahura na Allah, nta cyaha na kimwe agifite."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hagati yo kubama kombi (Sadj'datayni) yakundaga kuvuga iti: "ALLAHUMA GH'FIR LII, WAR'HAM'NII, WA AFINII, WAH'DINII, WAR'ZUQNII: Mana Nyagasani mbabarira, ungirire impuhwe, umpe ubuzima, unyobore, unampe amafunguro."
Hadithi nziza ushingiye ku bandi bayakiriye. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Yaravumwe wa wundi uzagirana imibonano mpuzabitsina n'umugore we mu kibuno."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawudi na A- Nasa'iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra, ndetse na Ahmad.