Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

61 of 559 cards

Clear filters
"Nta kintu kibi mwene adamu yujuje nk'inda ye; kandi buri mwene Adamu ahagijwe n'imitamiro imukomeza ubuzima bwe, ariko nibiba ngombwa ko arenza, kimwe cya gatatu cy'inda ye azagiharire ibyo kurya bye, ikindi agiharire ibyo kunywa, ikindi agiharire ubuhumekero."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Imamu Ahmad na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah.
"Jya ureka gukora ibyo ushidikanyaho, ukore ibyo udashidikanyamo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na A-Nasa-iy.
"Ikaramu ihagarika kwandika ku bantu batatu: Ku muntu uryamye kugeza abyutse, no ku mwana kugeza agaragaweho n'ibimenyetso by'ubukuru, no ku musazi kugeza agaruye ubwenge."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad.
"Ku munsi w'imperuka nta kintu kizaremereza umunzani w'ibikorwa by'umwemeramana nko kugira imico myiza, kandi Allah yanga umuntu urangwa n'imico mibi n'amagambo mabi."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy
"Ubajije ikintu gihambaye, ariko kuri wa wundi Allah yorohereje kiroroshye: Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'ikindi icyo ari cyo cyose, uhozeho iswalat, utange amaturo, usibe igisibo cya Ramadhan, ukore umutambagiro ku ngoro ya Allah ntagatifu; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: Ese nkwereke imiryango y'ibyiza? Gusiba ni urukingo, no gutanga ituro bizimya icyaha nkuko amazi azimya umuriro, n'iswalat umuntu asayi mu ijoro ry'icuraburindi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ibasomera umurongo wa Quran ugira uti: {Begura imbavu zabo mu buryamo bwabo} kugeza igeze ahavuga hati: {z'ibyo bakora}. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije imbaza iti: Ese nkubwire ikintu gihatse ibindi, n'inkingi yacyo n'icyatuma gikwira ahantu hose? Ikintu gihatse ibindi ni ubuyisilamu, n'inkingi yabwo ni iswalat n'icyatuma bukwira ahantu hose ni uguharanira inzira ya Allah! Hanyuma irangije irambaza iti: Ese nkubwire igihatse ibyo byose? Ndayisubiza nti: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Nuko ifata ururimi rwayo iravuga iti: Jya urinda iki! Nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese Tuzahanirwa ibyo tuvuga? Iransubiza iti: Sigaho, ucyeka ko hari ikindi kizarundumurira abantu benshi mu muriro bagwirirana ku buranga bwabo cyangwa se intugu zabo uretse umusaruro w'ibyo indimi zabo zavuze?!
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy.
"Iyo muba mwiringira Allah uko bikwiye, yari kubaha amafunguro nkuko ayaha inyoni, zizinduka zishonje nyamara zikagaruka zihaze."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Mutinye Nyagasani wanyu, musali iswalat eshanu zanyu, musibe ukwezi kwanyu, mutange amaturo mu mitungo yanyu, mwumvire abayobozi banyu muzinjira mu ijuru rya Nyagasani wanyu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Umugore uwo ari we wese muri mwe uzishyingira atabiherewe uburenganzira n'abahagararizi be, uko gushyingirwa kwe ntikuzaba kwemewe -ibisubiramo inshuro eshatu-, iyo habayeho imibonano mpuzabitsina, icyo gihe inkwano ziba ari ize, n'iyo batumvikanye, icyo gihe umuyobozi aba umuhagararizi w'utamufite."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.