Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

35 of 559 cards

Clear filters
"Abayahudi bararakariwe, n'abanaswara barayobye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye se wabo iti: Vuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah), nzaryifashishe ku munsi w'imperuka nkuvuganira Se wabo aramusubiza ati: Iyo bitaza kuba abakurayishi babingayira bavuga bati: Yabitewe no gutinya urupfu, nari kurivuga kugira ngo nkunezeze! Nuko Allah amanura umurongo wa Qur'an ugira uti: {Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ukunze, ahubwo Allah ni We uyobora uwo ashaka. Kandi ni We uzi neza abayobotse.} [Al Qaswasw: 56]
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Ubwo twari twicaranye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu musigiti, umugabo umwe yarinjiye ari ku ngamiya maze arayururutsa arayizirika, arangije arababaza ati: Muhamadi muri mwe ni uwuhe? Icyo gihe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari iri kumwe nabo yegamye mu musigiti, nuko turamubwira tuti: Ni uwo mugabo wera wegamye! Wa mugabo aramubwira ati: Yewe mwene Abdul Mutwalib? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ndakwitabye! Wa mugabo abwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha ati: Ndashaka kukubaza kandi nkomeje, bityo ntumfate nabi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mbaza ibyo wumva ushatse. Wa mugabo arayibaza ati: Ndakubaza ku izina rya Nyagasani wawe akaba na Nyagasani w'abakubanjirije! Ese Allah niwe wagutumye ku bantu bose? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Arongera arayibaza ati: Ndakubaza kubera Imana, ese Allah niwe wagutegetse ko tugomba gusali iswala eshanu ku manywa na nijoro? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Arongera arayibaza ati: Ndakubaza kubera Allah, ese ni we wagutegetse ko tugomba gusiba ukwezi kumwe buri mwaka?Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Wa mugabo arongera arayibaza ati: Ndashaka kukubaza kubera Allah, ese ni we wagutegetse ko tugomba gutanga amaturo akurwa mu bishoboye muri twe agasubira mu bacyene bacu? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Yego niko bimeze! Wa mugabo aravuga ati: Nemeye ibyo wahishuriwe watuzaniye, kandi kuva ubu mbaye intumwa y'abandi bantu banjye basigaye tutazanye Kandi njye ndi Dwimam Ibun Tha'alabat, umuvandimwe wa bene Saadi Ibun Bak'ri.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim