Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

35 of 559 cards

Clear filters
Ibintu bine uwo bizagaragaraho azaba ari indyarya yuzuye, N'uzagira kimwe muri byo azaba afite kimwe mu biranga indyarya kugeza akiretse: Iyo yizewe arahemuka, yavuga akabeshya, yatanga isezerano akaryica, yanatongana akandagaza .(akarengera amahame y'ubutabera n'imico myiza).
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
"Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzarahira ku ndagizo ntari kumwe natwe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye Muadh Ibun Djabal ubwo yari amwohereje Yemen iti: "Mu by'ukuri ugiye guhura n'abantu bahawe igitabo, nuhura nabo uzabahamagarire guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, kandi ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, nibamara kukumvira kuri byo uzababwire ko Allah yabategetse iswala eshanu ku manywa na nijoro, nibamara kukumvira kuri ibyo, uzababwire ko Allah yabategetse gutanga amaturo atangwa n'abakire muri bo akagarurirwa abacyene babo, nibamara kukumvira kuri ibyo, uzirinde imitungo yabo y'agaciro, kandi uzatinye ubusabe bw'uwahugujwe kuko hagati yabwo na Allah ntacyabukumira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ibintu bibiri abantu bakora, ariko bituma baba abahakanyi: Kujora inkomoko y'umuntu, no kuborogera uwapfuye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri Allah ntajya ahuguza umwemeramana icyiza yakoze, akimuhembera hano ku isi ndetse akazanakimuhembera ku munsi w'imperuka ariko umuhakanyi ibyiza yakoze abihemberwa hano ku isi kugeza ubwo azaza ku munsi w'imperuka nta cyiza afite ashobora guhemberwa."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Urugero rw'indyarya mu idini ni nk'urw'ihene yayobeye mu wundi mukumbi w'ihene, ikajya ikurikira izo ibonye, ubundi igakurikira izindi."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.