Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

26 of 559 cards

Clear filters
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese tuzahanirwa ibyo twajyaga dukora mu gihe cy'ubujiji (cya mbere y'ubuyisilamu)? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: " Uzakora neza yaramaze kuba umuyisilamu, ntazahanirwa ibyo yakoze mu gihe cy'ubujiji, n'uzakora nabi yaramaze kuba umuyisilamu azahanirwa ibyo yakoze mbere n'ibyo yakoze nyuma."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzahura na Allah ataramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru. N'uzahura nawe yaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
Nategetswe kurwanya abantu kugeza ubwo bazahamya ko nta yindi Mana iriho ikwiye gusengwa uretse Allah na Muhamadi akaba ari Intumwa y’Imana, bagahozaho iswalat, ndetse bakanatanga ituro ry'itegeko (Zakat); nibaramuka bakoze ibyo, icyo gihe amaraso yabo n’imitungo yabo, kuri njye bizaba birinzwe ari ikizira usibye ibyo Isilamu yatanzemo uburenganzira, naho ibarura ryabo rizaba ari kwa Allah.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Urabibona ute ndamutse mpuye n'umugabo umwe w'umuhakanyi tugasakirana mu mirwano, akanca ukuboko kumwe n'inkota ye, hanyuma akanyihisha inyuma y'igiti akavuga ati: Mbaye umuyisilamu kubera Allah, ese namwica yewe Ntumwa y'Imana nyuma y'uko abivuze? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Ntuzamwice! Aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana, none ko yaciye ukuboko kwanjye, biriya akaba yabivuze nyuma yo kuguca? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ntumwice, kuko numwica araba agiye mu mwanya wawe mbere y'uko umwica, nawe ujye mu mwanya we mbere y'uko avuga ibyo yavuze."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Uwitwa Ibun Djud'aan mbere y'ubuyisilamu yajyaga arangwa no kunga isano ry'imiryango, akagaburira abakene, ese ibyo hari icyo bizamumarira,? Intumwa iramusubiza iti: Ntacyo byamumarira , kubera ko nta munsi n'umwe yigeze avuga ati: RABI GH'FIR LII KHATWIATII YAWUMU DINI: Mana Nyagasani, ku munsi w'imperuka uzambabarire ibyaha byanjye!
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Urugero rw'abameramana mu gukundana kwabo, no kugirirana impuhwe hagati yabo no koroherana hagati yabo ni nk'urugero rw'umubiri umwe, iyo urugingo rumwe rugize icyo rutaka, byototera umubiri wose ukaremba ndetse ukagira n'umuriro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba; nigeze kugira umugambi wo gutegeka ko abantu basali nkabahitiramo umuntu ubasengesha, njye nkajyana n'abagabo bitwaje inkwi tukajya gushaka abagabo batitabira iswalat, tukabatwikiraho amazu yabo!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim