Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

19 of 559 cards

Clear filters
Umugabo umwe yaje kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ibihe bintu bibiri umuntu yakora kimwe kikaba impamvu y'uko yajya mu ijuru ikindi kikaba impamvu y'uko ajya mu muriro? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, n'uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azajya mu muriro.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Baroramye abakabya mu idini" Ibi yabisubiyemo inshuro eshatu!
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Igihe kimwe twari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) turi icyenda cyangwa se umunani cyangwa se barindwi, nuko iratubaza iti: Ese ntimwaha igihango Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyo kuyishyigikira? Icyo gihe twari tumaze igihe gito tuyihaye igihango, maze turayibwira tuti: Twamaze kuguha igihango cyo kugushyigikira yewe Ntumwa y'Imana! Nyuma irangije irongera iratubaza iti: Ese ntimwaha igihango Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyo kuyishyigikira? Turayisubiza tuti: Twamaze kuguha igihango cyo kugushyigikira yewe Ntumwa y'Imana! Nyuma irangije irongera iratubaza iti: Ese ntimwaha igihango Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyo kuyishyigikira? Awuf Ibun Malik yaravuze ati: Turangije turambura ibiganza byacu, turavuga tuti: Twaguhaye igihango yewe Ntumwa y'Imana! Ariko se ni ibihe turi buguheho igihango? Iradusubiza iti: Igihango cy'uko mutazagaragira ikindi kitari Allah, no kuba mutazamubangikanya n'icyo ari cyo cyose, no guhoza iswalat eshanu, no kumvira hari n'irindi jambo yavuze buhoro yongorera, ndetse no kutazagira icyo musaba abantu" Nabonye bamwe muri bo, inkoni y'umwe muri bo igwa hasi ntasabe umuntu kuyimuhereza.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Abamalayika ntibajya binjira mu rugo rwororewemo imbwa ndetse rurimo n'amashusho."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
“ِAllah Nyir'ubutagatifu yaravuze iti “Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Allah Nyir'ubutagatifu azabwira umuntu uzaba ufite igihano cyoroshye kurusha abandi mu muriro ati: Ese iyo uza kuba ufite ibyo mu isi yose wari kubitangaho incungu kugira ngo udahanwa? Azamusubiza ati: Yego. Nuko Allah amusubize ati: Nagusabye ibyoroshya kuruta ibi ubwo wari ukiri mu mugongo wa so ko utagomba kumbangikanya n'icyo ari cyo cyose urabyanga uhitamo kumbangikanya.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ijambo nanjye ndavuga; yaravuze iti: "Uzapfa asaba ikindi kitari Allah mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro" Nanjye ndavuga nti: Uzapfa ataragize ikindi asaba mu cyimbo cya Allah azinjira mu ijuru.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Abantu babajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku byerekenye n'abapfumu, Intumwa y'Imana irabasubiza iti: "Bariya ntacyo bari cyo!" Barongera barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Iyo bavuze ikintu hari ubwo kiba ukuri! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: " Ibyo baba bavuze bikaba ukuri, ni ijini riba ryaryumvise rikaryongorera mu gutwi k'umwambari waryo, maze bakarivanga n'ibinyoma birenga ijana!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim