Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

28 of 559 cards

Clear filters
"Nimwumva umuhamagazi w'isengesho mujye musubiramo amagambo avuze, hanyuma munsabire kwa Allah amahoro n'imigisha, kubera ko unsabiye amahoro n'imigisha inshuro imwe Allah nawe abimuha inshuro icumi. Hanyuma mujye mukurikizaho kunsabira ko Allah yanshyira mu rwego rushimishije, kubera ko ari urwego rwo mu ijuru nta wundi urukwiye usibye umwe mu bagaragu ba Allah, kandi niringiye ko uwo mugaragu yazaba njye. Bityo unsabiye urwo rwego nawe azagerwaho n'ubuvugizi bwanjye.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Ese muzi uwashiriwe uwo ari we? Barayisubiza bati: Uwashiriwe muri twe ni udafite amadirihamu cyangwa se ibintu, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Uwashiriwe mu bayoboke banjye ni uzaza ku munsi w'imperuka, afite iswalat, igisibo, amaturo, ariko akaza yaratutse uyu, yarasebeje uyu, yarariye umutungo w'uyu, yaramennye amaraso y'uyu, yarakubise n'uriya, maze uyu ahabwe mu byiza bye, n'uriya ahabwe mu byiza bye; ibyiza bye nibishira atararangiza kwishyura ibyo agomba kwishyura, hazafatwa mu bibi byabo babimwikoreze, nibarangiza atabwe mu muriro!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ikizenga cy'amazi (Hawdw) nahawe gifite intera ireshya n'urugendo rw'ukwezi, amazi yacyo ni umweru cyane kurusha amata, impumuro yayo irusha iy'umubavu ibikombe banywesha bimeze nk'inyenyeri zo mu kirere, uzanywaho ntazongera kugira inyota habe na rimwe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, ndetse ko na Muhamadi ari umugaragu we akaba n'Intumwa ye, kandi ko na Issa ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye n'ijambo rye yoherereje Mariam na Roho imuturutseho, akanahamya ko ijuru ari ukuri, n'umuriro ari ukuri Allah azamwinjiza mu ijuru kubera ibyo yakoze."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim