Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

28 of 559 cards

Clear filters
"Imperuka ntizaba cyeretse mubanje kurwanya abayahudi, kugeza ubwo n'ibuye azaba yihishe inyuma rizavuga riti: Yewe muyisilamu! Nguyu umuyahudi inyuma yanjye ngwino umwice!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Twari turi ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari mu ijoro, nuko ireba ukwezi -igihe kwabaye inzora- maze iravuga iti: Mu by'ukuri muzabona Nyagasani wanyu nkuko mubona uku kwezi, kandi ntimuzigera mubyigana mugorwa no kumureba; nimushobora kutananirwa no gusali iswalat ya mbere y'uko izuba rirasa na mbere y'uko rirenga muzabikore." Irangije isoma umurongo ugira uti: {...unatagatifuze Nyagasani wawe umukuza mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga...}. Twaha: 130.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nta muntu n'umwe utunze Zahabu cyangwa se Feza akaba atazitangira ukuri kwazo, usibye ko ku munsi w'imperuka zizahindurwamo ibizabatwikishwa byo mu muriro, maze babitwikishwe mu mbavu zabo n'imisaya yabo, na buri uko bizajya birangira, bazajya bongera babimutwikishe, ku munsi umwe bazaba bakorerwa ibyo uzaba ungana n'imyaka ibihumbi mirongo itanu, kugeza ubwo abagaragu bose bamaze gucibwa imanza, maze ari bwo abona aho yerekeza niba ari mu ijuru cyangwa se mu muriro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nyuma yanjye mu bayoboke banjye hazabaho abantu bazababwira ibyo mutigeze mwumva mwe n'ababyeyi banyu, abo bantu muzabirinde."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ese mbabwire inkuru y'umunyabinyoma Dadjali, buri muhanuzi yabwiraga abantu be? Ahumye ijisho rimwe, kandi naza azaza azanye ibimeze nk'ijuru n'umuriro, nyamara ibyo azaba avuga ko ari ijuru bizaba ari umuriro, kandi ndababuriye ngo mumwirinde nk'uko Intumwa y'Imana Nuhu yabigenje ku bantu bayo."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ndahiye k'ufite roho yanjye mu biganza bye, ko muri hafi kubona Ibun Mariam abamanukiye azanye ubutabera, akamena imisaraba, akica ingurube, agashyiraho umusoro, n'imitungo ikazaba myinshi kugeza ubwo nta n'umwe uzayemera."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umuyisilamu nabazwa mu mva agahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Imana imwe rukumbi na Muhamadi akaba Intumwa yayo"; ibyo nibyo bizaba bisobanuye uyu murongo: {Allah ashoboza ba bandi bemeye kuvuga ijambo rihamye (ari ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa yayo) mu buzima bwo ku isi, ndetse no mu buzima bwa nyuma (bakabasha gusubiza neza ibibazo by’abamalayika mu mva)...} [Ibrahim: 27]
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Allah azazingazinga isi, azingazinge n'ibirere n'ikiganza cye cy'iburyo, narangiza avuge ati: Ninjye mwami, abami bo ku isi bari he?"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim