Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

4 of 559 cards

Clear filters
"Uzihanganira umufitiye ideni agomba kumwishyura cyangwa akamukuriraho iryo deni (akamusonera), ku munsi w'imperuka Allah azamushyira munsi y'igicucu cya Arshi ye, umunsi nta kindi gicucu kizaba gihari usibye icya Arshi ye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Ese birakwiye ko umugabo umwe amenya Hadithi yanturutseho yagamye ku mifariso y'iwe maze akavuga ati: Hagati yacu namwe twakiranurwa n'igitabo cya Allah (cyonyine); ibyo dusanzemo byaziruye tukaba ari byo tuzirura, n'ibyo dusanzemo byaziririje tukaba ari byo tuziririza? Nyamara ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaziririje nibyo n'ubundi Allah yaziririje."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na Ibun Madjah.
"Mu by'ukuri ku munsi w'imperuka imbere y'ibindi biremwa, Allah azahitamo umuntu umwe mu bayoboke banjye, maze ategeke ko bamuzanira ibitabo mirongo icyenga n'icyenda birimo ibikorwa bye bibi yakoze, buri gitabo kingana n'aho amaso agarukira, maze amubaze ati: Hari icyo utemera muri ibi? Abanditsi banjye b'abizerwa baraguhuguje? Asubize ati: Oya, Nyagasani. Allah yongere amubaze ati: Hari impamvu ufite yabiguteye? Avuge ati: Oya, Nyagasani! Allah yongere amubaze ati: Ariko hari icyiza ufite twazirikanye, kandi uyu munsi ntugomba guhuguzwa! Nuko bamuzanire ifishi yanditseho amagambo agira ati: ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye. Nuko Allah avuge ati: Egera umunzani wawe (bagupimire ibikorwa byawe hamwe n'iyi fishi), maze avuge ati: Mana Nyagasani ubu koko iyi fishi n'ibi bitabo bingana gutya (irabirusha kuremera)? Allah amusubize ati: Uyu munsi ntuhuguzwa! Nuko bafate bya bitabo babishyire ku isahani imwe y'umunzani, na ya fishi bayishyire ku yindi sahani, maze isahani ya ya fishi irute iya za nzandiko kubera ko nta cyaremera hamwe n'izina rya Allah!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Madjah.
"Ku munsi w'imperuka, umugaragu ntazatsimbura ibirenge bye atabanje kubazwa imyaka yabaye ku isi n'icyo yayimarishije, ubumenyi bwe n'icyo yabumarishije, inkomoko y'umutungo we n'ibyo yawukoresheje, ndetse n'imbaraga z'umubiri we n'ibyo yazikoresheje."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy.