Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

25 of 559 cards

Clear filters
"Iyo umugaragu arwaye cyangwa agiye mu rugendo, yandikirwa ibihembo by'ibikorwa yajyaga akora ari muzima, ndetse atari no ku rugendo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Mwese muri abashumba, kandi mwese muzabazwa ibyo mwaragijwe, umuyobozi uyoboye abandi ni umushumba ndetse azabazwa abo yaragijwe; n'umugabo ni umushumba ku be bo mu rugo kandi azababazwa; umugore ni umushumba ku byo mu rugo rw'umugabo we ndetse n'abana be, kandi azababazwa; n'umugaragu ni umushumba w'umutungo wa shebuja kandi azawubazwa! bityo mwese muri abashumba kandi muzabazwa ibyo mwaragijwe!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Twahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cyo kuyumva no kuyumvira byaba mu bitugoye cyangwa se mu bitworoheye, byaba mu byo dushishikariye no mu byo tudakunze, kabone n'iyo yaturutusha abandi cyangwa akatunyaga ibyacu. Twanayihaye kandi igihango cy'uko ntawe tuzarwanya ku buyobozi, kandi ko tugomba kurangwa no kuvuga ukuri aho turi hose, tudatinye umugayo w'uwo ari we wese kubera Allah.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Idini ni ukugirana inama! Turayibaza tuti: Kuri inde? Intumwa y'Imana iti: "Inama zishingiye kuri Allah n’igitabo cye n’Intumwa ye, no ku bayobozi b'abayislamu, n’abandi muri rusange."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mbagiriye inama yo gutinya Allah, no kumva no kumvira, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu, kubera ko uzabasha kubaho nyuma yanjye igihe kirekire, azabona ukutavuga rumwe gukomeye! Muzashikame ku migenzo yanjye no ku migenzo y'abasigire banjye bayobotse bakanayobora inzira y'ukuri, muzayifatishe amenyo y'ibijigo! Kandi muzirinde ibyaduka n'ibihimbano, kubera ko buri gihimbano cyose ari ubuyobe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy
"Buri ngingo zigize umuntu aba akwiye kuzitangira ituro; buri munsi izuba rirasaho, iyo yunze hagati y'ababiri aba atanze ituro, iyo afashije umuntu akamutwara ku ndogobe ye cyangwa se akamutwazaho ibintu bye aba atanze ituro, n'ijambo ryiza ni ituro, na buri rutambwe ateye ajya gusali biba ari ituro atanze, no gukura kwe mu nzira icyasitaza abantu aba atanze ituro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Idini ni ukugirana inama! Turayibaza tuti: Kuri inde? Intumwa y'Imana iti: "Inama zishingiye kuri Allah n’igitabo cye n’Intumwa ye, no ku bayobozi b'abayislamu, n’abandi muri rusange."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
" Nta muntu n’umwe Allah azashinga kuyobora abantu hanyuma umunsi azapfiraho agapfa yarabibye, usibye ko Allah azamuziririza kuzinjira mu Ijuru.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim