Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

124 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (59)
Kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yasanze abasangirangendo bayo bicaye mu cyicaro, irababaza iti: Ni iki kibicaje aha? Barayisubiza bati: Twicaye aha twibuka Allah ndetse tunamusingiza kubera ko yatuyoboye muri ubu buyisilamu, ndetse akanaduhundagazaho ingabire zabwo! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irongera irababaza iti: Mumbwije ukuri kubera Allah ko nta kindi kibicaje aha uretse icyo? Baramusubiza bati: Tukubwije ukuri kubera Allah ko nta kindi kitwicaje aha uretse icyo! Nuko irababwira ati: Ntabwo nabarahije kubera ko hari icyo mbashinja, ahubwo Malayika Djibril yaje ansanga ambwira ko Allah Nyir'ubutagatifu abaratiye abamalayika!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Idinari ryiza kuruta ayandi umuntu atanze: Ni iryo atanze aha abo ashinzwe, hagakurikiraho iryo umuntu atanze aha itungo rye ajyana mu nzira y'Imana, n'idinari umuntu atanze aha bagenzi be mu nzira y' Imana." Abu Qilaabat yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahereye ku bo ishinzwe, Abu Qilaabat arangije aravuga ati: Ninde muntu waza arusha ibihembo wa wundi uha ibitunga abo ashinzwe bakiri bato, abatoza ubupfura, Allah akabagira ab'umumaro kuri we!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Abarangwa n'ubutabera bazaba bari kuri Min'bar z'urumuri, iburyo bwa Allah Nyir'impuhwe, n'ubwo amaboko ye yose ari indyo; abo ni babandi batabogama mu guca imanza kwabo, no ku miryango yabo ndetse no mu bo bashinzwe kuyobora.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Ni ubuhe buyisilamu bwiza? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Jya usangira ibyo kurya n'abandi, usuhuze indamutso y'amahoro uwo uzi n'uwo utazi.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umugabo umwe yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mfite abanyamuryango banjye ba bugufi, nkora ibishoboka ngo nunge ubuvandimwe bo bakabuca, mbagirira neza bo bakampemukira, ndabihanganira ariko bakanyitura inabi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Niba uko uvuze ari ko uri waba umeze nkaho ubagaburira umucanga ushyushye, kandi Allah azakomeza kubagutsindira igihe cyose uzaba umeze gutyo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Mu by'ukuri Allah yishimira umugaragu wafata icyo kurya akabishimira Allah, cyangwa se agafata icyo kunywa akabimushimira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
“Ntimuzigera mwinjira mu ijuru mutabanje kwemera, kandi ntimuzigera mwemera mutabanje gukundana! Ese mbabwire icyo mwakora kugira ngo mukundane? Mujye musakaza indamutso y’amahoro hagati yanyu.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.