Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

124 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (59)
Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatambutse ku mva ebyiri maze iravuga iti: Abantu bari muri izi mva zombi bari guhanwa, kandi ntibazira ibikomeye; umwe muri bo ntiyajyaga yirinda inkari, naho undi yajyaga agenda abunza amagambo nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ifata ishami ry'igiti kitaruma irivunamo kabiri, igice kimwe igishinga ku mva imwe ikindi igishinga ku yindi; nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Yewe Ntumwa y'Imana, kuki wabigenje kuriya? Irabasubiza iti: "Hari ubwo Allah yabagirira impuhwe akaborohereza ibihano igihe cyose ayo mashami ataruma."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzavuga ku munsi inshuro ijana aya magambo: SUB'HANALLAHI WA BIHAMDIHI: Ubutagatifu n'ikuzo ni ibya Allah, ababarirwa ibyaha bye kabone n'iyo byaba bingana n'ifuro ryo ku nyanja."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
Ese mbabwire ibyiza mu bikorwa byanyu n'ibitunganye muri byo ku Mana Nyagasani wanyu, ndetse bikanaba hejuru ya byose mu kubazamura inzego zanyu, ibyo bikanaba byiza kuri mwe kurenza kuba mwatanga Zahabu na Feza, ndetse ni na byiza kuri mwe kuruta kuba mwahura n'umwanzi wanyu mukarwana, mukamwica cyangwa se nawe akabica? Barayisubiza bati: Yego bitubwire yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: "Ni ukwibuka Imana no kuyisingiza".
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibaza ati: Urabona ute umugabo umwe warwanye urugamba ashaka ibihembo no kuvugwa? Ibye bigenda bite? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Nta na kimwe abona, nuko wa mugabo abisubiramo inshuro eshatu, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ko ntacyo abona, irangije iramubwira iti: "Mu by'ukuri Allah ntiyemera igikorwa umuntu yakoze atari we wenyine agikoreye kandi akaba ari we wenyine ashaka kwishimirwa nawe.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na A-Nasa-iy
"Umwe muri mwe nabona indoto akunze ziba ziturutse kwa Allah ajye abishimira Imana ndetse anazirotorere abandi, ariko nabona ikinyuranyo cyabyo cy'ibyo adakunze, izo ziba ziturutse kuri Shitani, ajye yikinga kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, kandi ntakagire uwo azibwira, icyo gihe ntacyo zizamutwara.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Mu by'ukuri Shitani yacitse intege kubera ko itazigera isengwa mu kigobe cy'abarabu, ahubwo izifashisha kubiba inzangano n'amakimbirane hagati yabo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Umugabo uzambara ihariri hano ku isi ntazayambara ku munsi w'imperuka."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim