Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

124 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (59)
"Umuntu ubunza amagambo ntazinjira ijuru."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku rugendo, nuko nihutira kumwambura Khofu yari yambaye, maze irambwira iti: " Zireke kuko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku", nuko ihanagura Khofu.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Abantu bakoresha umutungo wa Allah uko bishakiye bitari mu kuri, ku munsi w'imperuka icyicaro cyabo ni mu muriro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Mujye mwirinda gucyeka; kubera ko gucyeka ari ikinyoma kiruta ibindi, ntimugashakishe inenge za bagenzi banyu, ntimukanekane, ntimukagirirane amashyari, ntimukagambanirane, ntimukagirane inzangano, kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umuntu uzambeshyera ku bwende, aziteganyirize icyicaro cye mu muriro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza", hanyuma irongera ibazwa impamvu izinjiza abantu benshi mu muriro irasubiza iti: "Ni umunwa n'igitsina."
Hadithi nziza kandi y'impamo. Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
Nari nicaye hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), hari abagabo babiri bari gutukana, umwe uburanga bwe bwatukuye, imitsi yareze, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Nzi ijambo rimwe aramutse arivuze, biriya byamubayeho byarangira, aramutse avuze ati: Nikinze kuri Allah ngo andinde Shitani, biriya byose byamubayeho byahita bishira." nuko baramubwira bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ikinge kuri Allah ngo akurinde Shitani," nuko arababaza ati: Ese nasaze?
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe naramuka ariye, ajye arisha ukuboko kwe kw'indyo, nananywa ajye anywesha ukuboko kwe kw'indyo, kubera ko Shitani irisha imoso ikananywesha imoso."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.