Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

90 of 559 cards

Clear filters
“Buri gikorwa cyose cyiza ni ituro”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari muri Hadith yaturutse kwa Djabir, na Muslim ayakira muri Hadith yaturutse kwa Hudhay'fat.
"Umuyisilamu nyawe ni wa wundi abayisilamu batekana kubera ururimi rwe n'ukuboko kwe, n'uwimuka nyawe ni wawundi wimutse ibyo Allah yamuziririje."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
“Mu by’ukuri, ibiziruye (Halali) birasobanutse kandi n'ibyaziririjwe (Haramu) birasobanutse, ariko hagati yabyo byombi hari ibiteye urujijo abantu benshi batajya bamenya. Bityo uzirinda ibyo biteye urujijo azaba arinze idini rye n'icyubahiro cye. N’uzagwa muri ibyo biteye urujijo azaba aguye mu biziririjwe; ameze nk'umushumba uragiye amatungo ye iruhande rw'umurima uzitiye, amatungo ye yenda kumucika ngo yone. Nta gushidikanya ko buri mwami agira imbago, kandi imbago z'Imana ni ibyo yaziririje. Nta gushidikanya ko mu mubiri habamo inyama, iyo itunganye umubiri wose uratungana, yakangirika umubiri wose ukangirika, iyo nyama nta yindi ni umutima.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Ni ikihe gikorwa Allah akunda kuruta ibindi? Iransubiza iti: "Ni iswalat ikorewe mu gihe cyayo." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikindi kihe? Iransubiza iti: "Ni ukubaha ababyeyi bombi." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikihe? Iransubiza iti: Ni uguharanira inzira ya Allah (Djihadi). Abdullah Ibun Mas'ud yaravuze ati: Yarabimbwiye, kandi n'iyo nyibaza ibindi bikurikiraho, yari kubimbwira.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Iyo umuhamagazi w'isengesho avuze ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose, hanyuma umwe muri mwe akavuga ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose, akongera akavuga ati: ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, nawe akavuga ati: ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, akongera akavuga ati: ASH'HADU ANA MUHAMADAN RASULULLAH: Ndahamya ko Muhamadi ari Intumwa y'Imana, nawe akavuga ati: ASH'HADU ANA MUHAMADAN RASULULLAH: Ndahamya ko Muhamadi ari Intumwa y'Imana, akongera akavuga ati: HAYYA ALA SWALATI: Mwitabire iswalat, nawe akavuga ati: LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bubasha nta n'ubushobozi usibye ko ari ku bwa Allah, akongera akavuga ati: HAYYA ALAL FALAH: Mwitabire intsinzi, nawe akavuga ati: LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bubasha nta n'ubushobozi usibye ko ari ku bwa Allah, akongera akavuga ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose, akongera akavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, nawe akavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima azinjira mu ijuru."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Umuntu ubunza amagambo ntazinjira ijuru."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku rugendo, nuko nihutira kumwambura Khofu yari yambaye, maze irambwira iti: " Zireke kuko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku", nuko ihanagura Khofu.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mujye mwirinda gucyeka; kubera ko gucyeka ari ikinyoma kiruta ibindi, ntimugashakishe inenge za bagenzi banyu, ntimukanekane, ntimukagirirane amashyari, ntimukagambanirane, ntimukagirane inzangano, kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim