Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

90 of 559 cards

Clear filters
Umugabo umwe yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mfite abanyamuryango banjye ba bugufi, nkora ibishoboka ngo nunge ubuvandimwe bo bakabuca, mbagirira neza bo bakampemukira, ndabihanganira ariko bakanyitura inabi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Niba uko uvuze ari ko uri waba umeze nkaho ubagaburira umucanga ushyushye, kandi Allah azakomeza kubagutsindira igihe cyose uzaba umeze gutyo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri Allah yishimira umugaragu wafata icyo kurya akabishimira Allah, cyangwa se agafata icyo kunywa akabimushimira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
“Ntimuzigera mwinjira mu ijuru mutabanje kwemera, kandi ntimuzigera mwemera mutabanje gukundana! Ese mbabwire icyo mwakora kugira ngo mukundane? Mujye musakaza indamutso y’amahoro hagati yanyu.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mujye mworoshya ibintu, ntimukabikomeze, mutange inkuru nziza ntimutange izitera kwiheba."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
“Uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye avuga amagambo meza cyangwa yicecekere, n'uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka ajye abanira neza umuturanyi we, n’uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye yakira neza umushyitsi we.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Gutuka umuyisilamu ni ubugizi bwa nabi, no kumurwanya ni ubuhakanyi."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku byerekeranye n'icyiza ndetse n'ikibi, iransubiza iti: "Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, naho ikibi ni cya kindi ukoze kikakubuza amahoro mu mutima wawe, kandi ukanga ko abantu bakimenya."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.