Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

90 of 559 cards

Clear filters
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibwira ati: Ikigenderwaho cyanjye cyarapfuye, none mpa ikigenderwaho najya ngenderaho; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ntacyo mfite! Undi mugabo wari uri aho arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mwereke undi wakimuha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Uzarangira undi icyiza, azabona ibihembo nk'iby'uwagikoze"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri umuntu Allah yanga kuruta abandi ni umunyamwaga w'umunyempaka nyinshi."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Afite ikimwaro, afite ikimwaro, afite ikimwaro", nuko barayibaza bati: Uwo ni nde yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Uzaba afite ababyeyi be bakuze, cyangwa se umwe muri bo, cyangwa se bombi, bagapfa batamwinjije ijuru.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Iyo umuntu apfuye ibikorwa bye byose birahagarara usibye bitatu: Ituro yatanze rihoraho, cyangwa se ubumenyi yigishije bufitiye abandi akamaro, cyangwa se umwana mwiza asize uzajya amusabira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe, kandi umwe muri mwe nakanguka ajye akaraba intoki ze mbere y'uko azinjiza mu gikoresho akoresha isukuru (gutawarizamo), kubera ko umwe muri mwe aba atazi aho ukuboko kwe kwaraye." N'imvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe naba akangutse mu bitotsi bye, ntazinjize intoki ze mu gikoresho atawarizamo kugeza abanje kuzoza inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Yewe Abul Mundhir! Waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta iyindi? Abul Mundhir arayisubiza ati: Allah n'Intumwa ye nibo bawuzi! Intumwa y'Imana irongera irambaza iti: Yewe Abul Mundhir, waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta indi isigaye? Abul Mundhir yaravuze ati: Maze ndayibwira nti ni (ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYYUL QAYUM) [Al Baqarat; 255.] Abul Mundhir yaravuze ati: Nuko ankomanga mu gituza arambwira ati: Ubumenyi buzakorohere yewe Abul Mundhir!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari umunyamvugo mbi, cyangwa se ngo ibe yarangwa no kuvuga nabi, ahubwo yahoraga ivuga iti: "Umwiza muri mwe ni ubarusha imico myiza."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umugabo umwe yariye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arisha imoso, nuko Intumwa y'Imana iramubwira iti: "Jya urusha indyo", wa mugabo arayisubiza ati: Sinabishobora! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ntukabishobore!", nta kindi cyabimubujije usibye ubwibone! Salamat yaravuze ati: Ntiyigeze abasha kuzamura ukuboko kwe ngo akugeze ku munwa we!
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.