Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

90 of 559 cards

Clear filters
"Uzavuga ati: "LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, ni we Nyir'ubwami no gusingizwa, kandi niwe Nyir'ubushobozi kuri buri kintu" inshuro icumi, azaba ameze nk'uwakuye mu bucakara abacakara bane bo mu rubyaro rwa Ismail."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mutinye amahugu, kubera ko amahugu azaba ari umwijima ku munsi w'imperuka; munatinye kandi kugira ubugugu, kubera ko kugira ubugugu byoretse ababayeho mbere yanyu, byatumye bamena amaraso yabo, banazirura ibyo baziririjwe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Uburenganzira bw'umuyisilamu kuri mugenzi we buri mu byiciro bitanu: Kwikiriza indamutso (A-Salaam, igihe agusuhuje), kumusura yarwaye, kumuherekeza bagiye kumushyingura yapfuye, kwitabira ubutumire bwe igihe yagutumiye, no kumusabira impuhwe za Allah igihe yitsamuye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ese mbabwire ibyaha bikuru kuruta ibindi?" Ibibabaza inshuro eshatu; barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Ni ukubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi!" Yari yegamye maze ireguka iricara, maze iravuga iti: "No kuvuga imvugo z'ikinyoma!" Yakomeje kubisubiramo kugeza ubwo tuvuga tuti: Iyaba yari icecetse!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Hari umugabo umwe wajyaga aguriza abantu, yajyaga abwira umukozi we ati: Nujya ujya kwishyuza hakagira uwo usanga yananiwe kwishyura jya umwihanganira umudohorere, kugira ngo natwe Allah azatubabarire, nuko aza gupfa ahura na Allah aramubabarira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umugabo ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, n'umugore ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, kandi umugabo ntakiyorose ishuka imwe na mugenzi we, n'umugore ntakiyorose ishuka imwe na mugenzi we."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje idusanga maze turayibwira duti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twamaze kumenya uko tuzajya tugusuhuza, none ni gute tuzajya tugusabira imigisha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Mujye muvuga muti: ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI, KAMA SWALAYTA ALA ALI IBRAHIM, INAKA HAMIDUN MADJID. ALLAHUMA BARIK ALA MUHAMADIN WA ALA ALI MUHAMADIN KAMA BARAKTA ALA ALI IBRAHIM, INAKA HAMIDUN MADJID: Nyagasani Mana ha amahoro Muhamadi n'umuryango we nkuko wayahaye Ibrahim n'umuryango we, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugusingizwa Nyir'icyubahiro. Nyagasani Mana ha imigisha Muhamadi n'umuryango we nkuko wabigenje kuri Ibrahim no ku muryango we, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugusingizwa Nyir'icyubahiro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Ese muzi uwashiriwe uwo ari we? Barayisubiza bati: Uwashiriwe muri twe ni udafite amadirihamu cyangwa se ibintu, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Uwashiriwe mu bayoboke banjye ni uzaza ku munsi w'imperuka, afite iswalat, igisibo, amaturo, ariko akaza yaratutse uyu, yarasebeje uyu, yarariye umutungo w'uyu, yaramennye amaraso y'uyu, yarakubise n'uriya, maze uyu ahabwe mu byiza bye, n'uriya ahabwe mu byiza bye; ibyiza bye nibishira atararangiza kwishyura ibyo agomba kwishyura, hazafatwa mu bibi byabo babimwikoreze, nibarangiza atabwe mu muriro!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.