Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

14 of 559 cards

Clear filters
Abagabo baje kwa Sah'li Ibun Sa'ad A-Saadiy, bagiye impaka z'urudaca ku buryo Mimbari y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari imeze n'ibyo yari ikozemo, nuko barabimubaza, maze arababwira ati: Ndahiye ku izina rya Allah ko nzi icyo yari ikozemo, kandi nayibonye umunsi wa mbere yazanywe n'umunsi wa mbere Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yayicayeho, Intumwa yatumyeho nyirakanaka- umugore wo mu ba Answar, Sah'li yavuze uwo ari we, iramubwira iti: Tegeka umugaragu wawe w'umubaji ambarize imbaho nzajya nicaraho igihe ndi guha abantu inyigisho!" Nuko wa mugore ategeka umugaragu we, ayibariza imbaho zo mu giti cyo mu ishyamba, arazizana, wa mugore azoherereza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), Intumwa ibereka aho bazishyira. Nyuma nabonye Intumwa y'Imana isali iziriho ndetse inavuga Allah Akbar iziriho, inunama iziriho, maze aramanuka agenda asubira inyuma, yubama aho Mimbari itereye, arongera arubama, ubwo yari asoje yarahindukiye areba abantu maze arababwira ati: "Yemwe bantu! Ibi nabikoze kugira ngo mufate isomo mwige uko iswalat ikorwa."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Naseganye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), yajyaga ivuga Asalam isoza iswalat ikareba iburyo bwayo ikavuga iti: "ASALAAM ALAYKUM WA RAHMATULLAH WA BARAKATUH: Amahoro n'imigisha bya Allah bibabeho", yarangiza ikareba ibumoso bwayo ikavuga iti: "ASALAAM ALAYKUM WA RAHMATULLAH WA BARAKATUH: Amahoro n'imigisha bya Allah bibabeho."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawudi.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga hagati y'ibyubamo bibiri iti: “RABI GH’FIR’LI, RABI GH'FIR LII: Mana yanjye mbabarira, Mana yanjye mbabarira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Umujura mubi kuruta abandi bantu bose ni uwiba iswalat ye", baramubaza bati: Ni gute yiba iswalat ye? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: "Ntiyuzuza kunama (Ruku) cyangwa se kubama (Sudjud)."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ibun Hiban
"Nuba wubamye ujye ushyira hasi ibiganza, hanyuma uzamure inkokora zawe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hagati yo kubama kombi (Sadj'datayni) yakundaga kuvuga iti: "ALLAHUMA GH'FIR LII, WAR'HAM'NII, WA AFINII, WAH'DINII, WAR'ZUQNII: Mana Nyagasani mbabarira, ungirire impuhwe, umpe ubuzima, unyobore, unampe amafunguro."
Hadithi nziza ushingiye ku bandi bayakiriye. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.