Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

6 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga itawaza inshuro imwe imwe.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Umwe muri mwe nakanguka avuye mu bitotsi, ajye yipfuna inshuro eshatu, kubera ko Shitani iba yaraye mu mutonzi we w'izuru."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Twagarukanye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) tuvuye i Makat tugiye i Madinat, ubwo twari tugeze ku iriba mu nzira, bamwe mu bantu bihutishije iswalat yo ku gicamunsi (Al Asri), bafata isuku (Udhu) bafite ubwira, nuko tuhageze tubona udutsintsino twabo tutagezeho amazi, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Ibihano bikomeye bizabona abisukura (udhu) ntibabikore neza, mujye mwisukura (Udhu) mu buryo bwuzuye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadith yaturutse kwa Hum'ran waheshejwe ubwigenge na Uth'man Ibun Afan yavuze ko yabonye Uth'man Ibun Afan atumaho igikoresho yifashishaga atawaza, nuko akaraba intoki ze inshuro eshatu, arangije yinjiza ikiganza cye cy'iburyo muri icyo gikoresho, arangije ajuguta amazi mu kanwa, arayashoreza maze arayapfuna, arangije akaraba mu maso he inshuro eshatu n'amaboko ye agarukira mu nkokora inshuro eshatu, arangije ahanagura mu mutwe, arangije akaraba amaguru yombi inshuro eshatu, maze aravuga ati: Nabonye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itawaza uku mbigenje iranavuga iti: " Uzatawaza atya, yarangiza agasali raka ebyiri, nta kindi ahugiyeho, Allah azamubabarira ibyaha bye yakoze mbere."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatawaje inshuro ebyiri ebyiri.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
Nabonye Amri Ibun Abi Hassan abaza Abdullah Ibun Zaydi ku bijyanye n'uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatawaje, nuko ahamagaza agakoresho karimo amazi, atawaza imbere yabo nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabigenje, maze akaraba ibiganza bye gatatu, arangije yinjiza intoki ze muri ka gakoresho ajuguta amazi, arangije arayashoreza, arangije arayapfuna, inshuro eshatu, nuko yinjiza intoki ze muri ka gakoresho akaraba mu buranga bwe gatatu, arangije akaraba amaboko ye agarukiriza mu nkokora inshuro ebyiri, nyuma yinjiza intoki ze muri ka gakoresho ahanagura mu mutwe we n'ibiganza bye abizana imbere n'inyuma inshuro imwe, nyuma arangije akaraba ibirenge bye agarukira ku tubombankore.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim