Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

14 of 559 cards

Clear filters
Hadith yaturutse kwa Hum'ran waheshejwe ubwigenge na Uth'man Ibun Afan yavuze ko yabonye Uth'man Ibun Afan atumaho igikoresho yifashishaga atawaza, nuko akaraba intoki ze inshuro eshatu, arangije yinjiza ikiganza cye cy'iburyo muri icyo gikoresho, arangije ajuguta amazi mu kanwa, arayashoreza maze arayapfuna, arangije akaraba mu maso he inshuro eshatu n'amaboko ye agarukira mu nkokora inshuro eshatu, arangije ahanagura mu mutwe, arangije akaraba amaguru yombi inshuro eshatu, maze aravuga ati: Nabonye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itawaza uku mbigenje iranavuga iti: " Uzatawaza atya, yarangiza agasali raka ebyiri, nta kindi ahugiyeho, Allah azamubabarira ibyaha bye yakoze mbere."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yiyuhagira amazi yuzuye Swa'a kugeza ku mashyi abiri inshuro eshanu, yatawaza igakoresha amazi yuzuye amashyi abiri y'ibiganza biringaniye bitari binini bitari na bito.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umuntu uzisukura (Udhu), agatunganya isuku ye neza, ibyaha yakoze biva ku mubiri we, kugeza n'ubwo biva mu nzara ze!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Umugabo umwe yatawaje ariko ku kirenge cye asigaza ahantu hangana n'urwara hatageze amazi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubona iramubwira iti: "Subirayo wongere utawaze neza", nuko asubirayo arongera aratawaza hanyuma araza arasali.
Hadithi y'impamo ushingiye ku bandi bayakiriye. Yakiriwe na Muslim.
Nabonye Amri Ibun Abi Hassan abaza Abdullah Ibun Zaydi ku bijyanye n'uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatawaje, nuko ahamagaza agakoresho karimo amazi, atawaza imbere yabo nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabigenje, maze akaraba ibiganza bye gatatu, arangije yinjiza intoki ze muri ka gakoresho ajuguta amazi, arangije arayashoreza, arangije arayapfuna, inshuro eshatu, nuko yinjiza intoki ze muri ka gakoresho akaraba mu buranga bwe gatatu, arangije akaraba amaboko ye agarukiriza mu nkokora inshuro ebyiri, nyuma yinjiza intoki ze muri ka gakoresho ahanagura mu mutwe we n'ibiganza bye abizana imbere n'inyuma inshuro imwe, nyuma arangije akaraba ibirenge bye agarukira ku tubombankore.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nta muyisilamu n'umwe utawaza agatunganya isuku ye neza, hanyuma agahaguruka agasali raka ebyiri, azishyizeho umutima we n'uburanga bwe bureba Qiblat, usibye ko ari itegeko kuri we kuzinjira mu ijuru." Uqbat yaravuze ati: Nuko ndavuga nti: Mbega ukuntu ari byiza! Numva undi muntu aravuze ati: Ibyabanje nibyo byari byiza kuruta ibi, ndebye mbona ni Umar maze aravuga ati: Mbonye uje nonaha, aranavuga ati: Nta muyisilamu n'umwe utawaza agatunganya isuku ye neza, yarangiza akavuga ati: ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ANA MUHAMADAN ABDULLAH WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndanahamya ko Muhamad ari umugaragu wa Allah n'Intumwa ye, usibye ko afungurirwa imiryango umunani y'ijuru, akinjirira mu wo ashatse."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.