عربي - Arabic English Qafár af - Afar Afrikaans - Afrikanns Akan Shqip - Albanian አማርኛ - Amharic Հայերեն - Armenian অসমীয়া - Assamese Azərbaycanca - Azerbaijani Bamanankan - Bambara Bassa Bemba বাংলা - Bengali Bosanski - Bosnian Български - Bulgarian မြန်မာဘာသာ - Burmese Bisaya - Cebuano Cham Нохчий - Chechen chiCheŵa - Chewa 中文 - Chinese Адыгэбзэ - Circassian Hrvatski - Croatian Česky - Czech Dagbani Dansk - Danish فارسی دری - Dari Dendi ދިވެހި ބަސް - Dhivehi Nederlands - Dutch إستوني - Estonian Suomi - Finnish Français - French Fulfulde - Fula ქართული - Georgian Deutsch - German Ελληνικά - Greek ગુજરાતી - Gujrati Kreyòl ayisyen - Haitian Creole Hausa हिन्दी - Hindi Magyar - Hungarian Igbo Indonesia - Indonesian Italiano - Italian 日本語 - Japanese Jóola - Jola ಕನ್ನಡ - Kannada Қазақша - Kazakh ភាសាខ្មែរ - Khmer Kikuyu Ikinyarwanda - Kinyarwanda Ikirundi - Kirundi 한국어 - Korean كوردی سۆرانی - kurdish كوردي kurmancî - Kurmanji Kyrgyz ລາວ - Lao latviešu - Latvian Lingala lietuvių - Lithuanian Luganda Македонски - Macedonian Maguindanaon Malagasy - Malagasy Bahasa Melayu - Malay മലയാളം - Malayalam Mandinka मराठी - Marathi Mõõré - Moore नेपाली - Nepali أنكو - NKo Norwegian ଓଡ଼ିଆ - Odia oromoo - Oromo پښتو - Pashto فارسی - Persian Polski - Polish Portuguese ਪੰਜਾਬੀ - Punjabi Română - Romanian Русский - Russian Српски - Serbian Shona සිංහල - Sinhala Slovenščina - Slovenian Soomaaliga - Somali Soninke Sesotho - Sotho Español - Spanish Kiswahili - Swahili Svenska - Swedish Tagalog Тоҷикӣ - Tajik தமிழ் - Tamil తెలుగు - Telugu ไทย - Thai ትግረኛ - Tigrinya Türkçe - Turkish Ukrainian اردو - Urdu ئۇيغۇرچە - Uyghur Ўзбек - Uzbek Việt Nam - Vietnamese Wolof Yao Yorùbá - Yoruba Zarma زولو - Zulu
559 Hadiths
Encyclopedia of Prophetic Hadiths
Categories
Categories (13)
Grading
Narrated in
Show remaining sources
Narrator
Show all narrators (56)
"Mu by'ukuri isi iraryoshye kandi ni icyatsi kibisi, kandi Allah yayibagizeho abasigire, kugira ngo arebe uko mwitwara! Bityo nimutinye isi kandi mutinye abagore, kubera ko ikigeragezo cya mbere bene Isiraheli bahuye nacyo cyari icy'abagore."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Nazaniye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igikoresho kirimo amazi kugira ngo yiyuhagire, nuko ndayikingira n'umwenda, isuka amazi mu kiganza ikaraba intoki, maze isukisha indyo yayo yoza ubwambure bwayo ikoresheje imoso, irangije ishyira intoki zayo z'ikiganza cy'imoso mu itaka irazihanagura irangije irazikaraba; hanyuma ishyira amazi mu kanwa iracira, irangije iyashoreza mu mazuru irayasohora, nyuma ikaraba uburanga bwayo n'amaboko yayo, irangije iyasuka mu mutwe wayo no ku mubiri wayo wose, nuko yimukira ku ruhande ikaraba ibirenge byayo, nyihereza umwambaro yanga kuwufata, maze igenda iri kwihanagura amazi ikoresheje intoki zayo.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umugabo umwe yatawaje ariko ku kirenge cye asigaza ahantu hangana n'urwara hatageze amazi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubona iramubwira iti: "Subirayo wongere utawaze neza", nuko asubirayo arongera aratawaza hanyuma araza arasali.
Hadithi y'impamo ushingiye ku bandi bayakiriye. Yakiriwe na Muslim.
"Kugurana Feza kuri Zahabu biba ari Riba, usibye igihe ari mpa nguhe (ari ukugurana by'ako kanya), no kugurana uburo ku buro biba ari Riba usibye igihe ari mpa nguhe, no kugurana ingano ku ngano biba ari Riba usibye igihe ari mpa nguhe, no kugurana itende ku itende biba ari Riba usibye igihe ari mpa nguhe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndi kumwe n'itsinda ry'abo mu bwoko bwa Al Ash'ariy nyisaba ingamiya yo kugendaho, maze iravuga iti: Ndahiye ku izina rya Allah ko ntari bubatware, ntabwo mfite ingamiya yo kubatwaraho! Nuko tumara akanya gato Allah yadushoboje kumara, bayizanira ingamiya itegeka ko baduha ingamiya eshatu. Ubwo twari tumaze kugenda, bamwe muri twe babwiye bagenzi babo bati: Allah ntaduhe imigisha! Twagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) tuyisaba ko yaduha ikigenderwaho tukajyana nayo irahira ko itari budutware none iradutwaye! Nuko Abu Mussa aravuga ati: Hanyuma tujya kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) turabiyibwira, maze iradusubiza iti: Sinjye wabatwaye! Ahubwo Allah niwe wabatwaye, Ndahiye ku izina rya Allah -ِAllah nabishaka- ko ntajya ndahirira ikintu, hanyuma nkabona icyiza kikiruse , usibye ko ntanga icyiru cy'indahiro, maze nkakora icyo cyiza."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umukunzi wanjye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yangiriye inama zo gukora ibintu bitatu: Gusiba iminsi itatu muri buri kwezi, raka ebyiri zo ku iswalat y'agasusuruko, no gusali iswalat ya Witiri mbere y'uko ndyama.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nubwira mugenzi wawe uti: Ceceka, ku munsi wa Idjuma Imam ari gutanga inyigisho, uzaba ukinnye (mu iswala)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ntabwo ituro (Sadaqat) rigira icyo rigabanya mu mutungo, kandi Allah ntacyo yongerera umugaragu we urangwa no kubabarira usibye kurushaho kumwubahisha, kandi nta n'umwe uca bugufi kubera Allah, usibye ko amwubahisha
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.