Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

16 of 559 cards

Clear filters
Yewe Ntumwa y'Imana! Nyina wa Sa'ad yarapfuye, none ni irihe turo ryiza namutangira? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ni amazi! Sa'ad yaravuze ati: Nuko acukura iriba aravuga ati: Iri ni irya Nyina wa Sa'ad.
Hadith nziza mu nzira zose yakiriwemo. Yakiriwe na Abu Daud na A-Nasa-iy na Ibun Madjah.
Nagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kuba umuyisilamu, integeka ko niyuhagiza amazi ndetse nkanakoresha ikimera gihumura bita Sid'ri.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na A-Nasa'iy
"Iyo amazi agejeje ku gipimo cya Qulatayni, nta sigarana umwanda."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah na Ahmad.
"Uzasoma Ayatul Kursiy nyuma ya buri swalat y'itegeko, nta kizamubuza kwinjira mu ijuru usibye urupfu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na A-Nasa-iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra
"Isezerano riri hagati yacu nabo ni iswalat, bityo uzarireka azaba ahakanye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yadusarishije iswalat ya mu gitondo, maze iravuga iti: Ese kanaka arahari? Barayisubiza bati: Oya, irongera irabaza iti: Ese kanaka arahari? Barayisubiza bati: Oya; maze iravuga iti: " Izi swalat ziremerera indyarya, n'iyo muza kumenya ibyiza bizirimo mwari kujya muza kabone n'iyo mwaba mukambakamba, kandi umurongo w'imbere umeze kimwe nk'uw'abamalayika nabo niwo baba bariho, n'iyo muza kumenya ibyiza byo kuwusaliraho mwari kujya muwutanguranwa. Kandi iswalat umugabo akoranye na mugenzi we iruta iyo yakora ari wenyine, n'iswalat akoranye n'abantu babiri iruta iyo akoze ari kumwe n'umuntu umwe, na buri uko biyongera niko irushaho gukundwa na Allah Nyir'ubutagatifu.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na A-Nasa-iy na Ahmad.
"Ikaramu ihagarika kwandika ku bantu batatu: Ku muntu uryamye kugeza abyutse, no ku mwana kugeza agaragaweho n'ibimenyetso by'ubukuru, no ku musazi kugeza agaruye ubwenge."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad.
"Koza mu kanwa birahasuhura, ndetse bishimisha Allah Umuremyi."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na A-Nasa'iy na Ahmad.