Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

11 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) Yabujije guhiga (ko uzakora ikintu), iranavuga iti: "Ntabwo bituma hari icyo ubona bwangu cyangwa ngo gikererwe, ahubwo guhiga bituma umunyabugugu akora icyiza (kubera ko ubusanzwe akora iby'itegeko kuri we gusa)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Buri gisindisha cyose ni inzoga, na buri nzoga ni ikizira. N'uzanywa inzoga hano ku isi agapfa ari uko akimeze ataricujije, mu ijuru ntazayinywa.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim, interuro yayo ya nyuma yakirwa na Bukhari.
"Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga izamura amaboko yayo kugeza ahareshya n'intugu zayo igihe itangiye gusali, n'igihe ivuze Allah Akbar yunamye (Ruku'u), n'igihe yunamutse (ivuye Ruku'u) nabwo yarayazamuraga maze ikavuga iti: "SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAHU, RABANA WA LAKAL HAMDU: Allah yumva umusingije, Mana Nyagasani ni wowe ukwiye gushimwa no gusingizwa;" ariko ntiyajyaga ibigenza kuriya igihe igiye kubama.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kogosha igisage.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
“Jibril ntiyigeze ahwema kungira inama yo kubanira neza umuturanyi wanjye, kugeza ubwo nacyetse ko azamugira umwe mu bazanzungura.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mwese muri abashumba, kandi mwese muzabazwa ibyo mwaragijwe, umuyobozi uyoboye abandi ni umushumba ndetse azabazwa abo yaragijwe; n'umugabo ni umushumba ku be bo mu rugo kandi azababazwa; umugore ni umushumba ku byo mu rugo rw'umugabo we ndetse n'abana be, kandi azababazwa; n'umugaragu ni umushumba w'umutungo wa shebuja kandi azawubazwa! bityo mwese muri abashumba kandi muzabazwa ibyo mwaragijwe!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim