Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

7 of 559 cards

Clear filters
"Iyo bitaza kuba ari ukugora abemeramana cyangwa se abayoboke banjye, nari kubategeka koza mu kanwa buri uko bagiye gusali."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitsamuraga, yashyiraga ikiganza cyayo cyangwa se umwambaro wayo ku munwa, ndetse ikanitsamura mu ijwi ryoroheje.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahawe ubutumwa ifite imyaka mirongo ine imara i Makat imyaka cumi n'itatu, hanyuma ihabwa itegeko ryo kwimuka, yimukira i Madinat ihamara imyaka icumi, nyuma irapfa.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Yewe Nyina w'abemera! Mbwira imico y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) uko yari imeze? Aishat aramusubiza ati: Ese ntusoma Qur'an/ Ndamusubiza nti: Yego! Arambwira ati: Imico y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari Qur'an.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim muri Hadithi ndende.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda gukoresha indyo igihe yambara inkweto, n'igihe iri gusokoza, n'igihe iri kwisukura, no muri gahunda zayo zose.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ejo iri bendera nzariha umugabo Allah azanyuzaho intsinzi, ukunda Allah n'Intumwa ye, ndetse na Allah n'Intumwa ye bakamukunda." Sah'li yaravuze ati: Abantu bose baraye bibaza uwo mugabo uwo ari we, ubwo bwari bucyeye, bose bazindukiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) buri wese yiringiye ko ariwe warihabwa, nuko Intumwa y'Imana irabaza iti: Ally Ibun Abi Twalib ari he? Baramusubiza bati: Yewe Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arwaye amaso! Intumwa y'Imana irababwira iti: Nimumutumeho; nuko araza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imucira mu maso inamusabira ubusabe, nuko arakira amera nkaho atigeze amurya! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imuhereza rya bendera, maze Ally arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese mbarwanye kugeza ubwo bazamera nkatwe? Intumwa iramusubiza iti: Wigira ubwira, tegereza kugeza ugeze ku rugamba, ubahamagarire ubuyisilamu, ubabwire ibyo bategetswe bagomba Allah, ndakurahiriye ku izina rya Allah, ko Allah agize umuntu umwe ayobora abikunyujijeho, ari byo byiza kuri wowe kuruta ubushyo bw'ingamiya z'amasine!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ifite imico myiza kuruta abandi bantu bose.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim