Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

13 of 559 cards

Clear filters
"Mbagiriye inama yo gutinya Allah, no kumva no kumvira, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu, kubera ko uzabasha kubaho nyuma yanjye igihe kirekire, azabona ukutavuga rumwe gukomeye! Muzashikame ku migenzo yanjye no ku migenzo y'abasigire banjye bayobotse bakanayobora inzira y'ukuri, muzayifatishe amenyo y'ibijigo! Kandi muzirinde ibyaduka n'ibihimbano, kubera ko buri gihimbano cyose ari ubuyobe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy
Idini ni ukugirana inama! Turayibaza tuti: Kuri inde? Intumwa y'Imana iti: "Inama zishingiye kuri Allah n’igitabo cye n’Intumwa ye, no ku bayobozi b'abayislamu, n’abandi muri rusange."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
" Nta muntu n’umwe Allah azashinga kuyobora abantu hanyuma umunsi azapfiraho agapfa yarabibye, usibye ko Allah azamuziririza kuzinjira mu Ijuru.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Hazabaho abayobozi babarutisha abandi ndetse bakanigwizaho imitungo yanyu ndetse muzanabababonaho ibintu mutazishimira", nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None udutegetse iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muzakore ibibareba mwumvira uwo muyobozi wanyu, musabe Allah ko mwabona uburenganzira bwanyu mwambuwe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzigomeka ku buyobozi akanitandukanya n'imbaga y'abayisilamu agapfa (ari uko akimeze), uwo azaba apfuye urupfu rwa kijiji, n'uzarwana buhumyi (nta mpamvu nyayo ituma arwana), ahubwo akarakara abitewe n'irondakoko cyangwa se akarihamagarira abantu cyangwa se akarwana kubera ryo akicwa ari ryo ahowe, azaba apfuye urupfu rwa kijiji! N'uzitandukanya n'abayoboke banjye, akarwanya atarobanura abeza n'ababi muri bo, ntiyirinde abemeramana muri bo, cyangwa se abo yahaye amasezerano muri bo, uwo ntabwo azaba ari mu bagendera ku migenzo yanjye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.