Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

6 of 559 cards

Clear filters
"Ubwo Allah yari amaze kurema ijuru n'umuriro, yohereje Djibril (Imana imwishimire) mu ijuru maze aramubwira ati: Rirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko ararireba aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko ntawe uzaryumva usibye ko azaryinjiramo! Nuko Allah ategeka ko rizengurutswa ibyo abantu banga, Allah arongera aramubwira ati: Ingera ugende urirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko ararireba asanga ryazengurukijwe ibyo abantu banga, maze aravuga ati: Djibril aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye ko nta n'umwe uzaryinjiramo. Nuko Allah aramubwira ati: Genda urebe no mu muriro ndetse n'ibyo nateganyirije abazawujyamo, nuko aragenda arawureba asanga uragerekeranye maze aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko nta n'umwe uzawujyamo, nuko Allah ategeka ko uzengurutswa ibyo abantu bararikira, nuko arangije aramubwira ati: Subirayo uwurebe, nuko arawureba asanga uzengurutswe n'ibyo abantu bararikira aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye ko nta n'umwe uzawurokoka usibye ko buri wese uzawujyamo."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na A-Nasa'iy
"Uyu muriro wanyu mukoresha ni igice kimwe mu bice mirongo irindwi by'umuriro wa Djahanamu" Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Uyu wo ku isi ntiwari uhagije? Abasubize ati: Uwa Djahanama uruta uyu wo ku isi ho ibice mirongo itandatu n'icyenda buri gice kikaba kinganya ubukana n'uwo ku isi."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umuriro uzengurutswe n'ibikorwa by'irari, naho ijuru rizengurutswe n'ingorane n'ibigeragezo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza", hanyuma irongera ibazwa impamvu izinjiza abantu benshi mu muriro irasubiza iti: "Ni umunwa n'igitsina."
Hadithi nziza kandi y'impamo. Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
“Abantu b’ingeri ebyiri bo mu muriro sindababona: Ni abantu bazaba bafite ibiboko bimeze nk’imirizo y’inka bagenda bakubitisha abantu, n’abagore bambara batambaye batannye bakanayobya abandi, imisatsi iri kumitwe yabo izaba imeze nk’ipfupfu ry’ingamiya rihengamye. Abo ntibazinjira mu ijuru nta n’ubwo bazumva impumpuro yaryo, kandi impumuro yaryo izaba yumvikana ahantu harehare.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Igihe kimwe twari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumva ijwi riteye ubwoba, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababaza iti: "Ibyo mwumvise muzi ibyo ari byo? Abu Hurayrat aravuga ati: Twaravuze duti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.