Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

3 of 559 cards

Clear filters
"Yemwe bagore, mujye mutanga amaturo kenshi kuko nabonye ari mwe benshi muzaba muri mu muriro kuruta abandi." Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Kubera iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muratukana cyane mukanavumana, mukanahakana ineza abagabo banyu babakoreye, ntabwo nigeze mbona abafite ubwenge ndetse n'idini biciriritse, ubwenge buganza ubw'umugabo ushishoza kubarusha." Ba bagore baravuga bati: Ni gute ubwenge bwacu n'idini ryacu biciriritse yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ese muyobewe ko ubuhamya bw'umugore umwe bungana na kimwe cya kabiri cy'ubw'umugabo? Barayisubiza bati: Yego! Uko niko kugira ubwenge buciriritse! Ese muyobewe ko iyo yagiye mu mihango adasali cyangwa se ngo asibe? Baravuga bati: Yego! Irababwira iti: Uko niko kugira idini riciriritse!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu azabwira abantu bo mu ijuru ati: Yemwe bantu bo mu ijuru? Bamubwire bati: Turakwitabye Nyagasani kandi turakumviye, nuko ababwire ati: Mwanyuzwe? Bamusubize bati: Ni gute tutanyurwa kandi waduhaye ibyo utigeze uha n'umwe mu biremwa byawe? Nuko ababwire ati: Njye ndabaha ibirenze ibyo, maze bavuge bati: Yewe Nyagasani, ni ibihe byiza bibiruse? Maze ababwire ati: Ndabahundagazaho kubishimira, sinzongere kubarakarira na rimwe!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ku munsi w'imperuka bazazana urupfu ruri mu ishusho y'intama y'isekurume, nuko umuhamagazi ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu ijuru, nuko bisumbukuruze barebe uwo ari we, maze ababwire ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego, turabona ari urupfu! Kandi bose bazarubona, hanyuma ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu muriro, nuko bisumbukuruze barebe uwo ari we, maze ababwire ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego ni urupfu, kandi bose bazaba bamaze kurubona, nuko rubagwe, hanyuma wa muhamagazi abwire abantu bo mu ijuru ati: Nimuribemo ubuziraherezo ntimuzongera gupfa, anabwire abantu bo mu muriro ati: Yemwe bantu bo mu muriro nimuwubemo ubuziraherezo ntimuzongera gupfa! Hanyuma arangije abasomera umurongo ugira uti: "Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) ntacyo bitayeho..." [Mariam: 39.] Bo bakiri ku isi ntacyo bari bitayeho, ndetse ntibanemeraga (Allah)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim