Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

12 of 559 cards

Clear filters
“Abantu b’ingeri ebyiri bo mu muriro sindababona: Ni abantu bazaba bafite ibiboko bimeze nk’imirizo y’inka bagenda bakubitisha abantu, n’abagore bambara batambaye batannye bakanayobya abandi, imisatsi iri kumitwe yabo izaba imeze nk’ipfupfu ry’ingamiya rihengamye. Abo ntibazinjira mu ijuru nta n’ubwo bazumva impumpuro yaryo, kandi impumuro yaryo izaba yumvikana ahantu harehare.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Igihe kimwe twari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumva ijwi riteye ubwoba, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababaza iti: "Ibyo mwumvise muzi ibyo ari byo? Abu Hurayrat aravuga ati: Twaravuze duti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Uzahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, ndetse ko na Muhamadi ari umugaragu we akaba n'Intumwa ye, kandi ko na Issa ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye n'ijambo rye yoherereje Mariam na Roho imuturutseho, akanahamya ko ijuru ari ukuri, n'umuriro ari ukuri Allah azamwinjiza mu ijuru kubera ibyo yakoze."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Ku munsi w'imperuka umuntu azazanwa atabwe mu muriro, amara asohoke mu nda ye, ayazenguruke nkuko indogobe izenguruka urusyo, nuko abantu bo mu muriro bamuteranireho bamubwire bati: Yewe kanaka bite byawe? Si wowe wabwirizaga ibyiza, ukabuza ibibi? Nuko abasubize ati: Yego! Nabwirizaga ibyiza simbikore, nkabuza ibibi nkabikora."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim