Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

6 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasomye uyu murongo wa Qur'an ugira uti: {Ni We waguhishuriye igitabo (Qur’an) kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko ba bandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati “Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge.} [Al Imran: 7], Aishat aravuga ati: Nuko Intumwa y'Imana iravuga iti: " Nubona abantu bahitamo gukurikira imirongo bajijwe badasobanukirwa bakareka iyo basobanukiwe, abo nibo Allah yavugaga muri uyu murongo, uzabirinde."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nta kintu kibi mwene adamu yujuje nk'inda ye; kandi buri mwene Adamu ahagijwe n'imitamiro imukomeza ubuzima bwe, ariko nibiba ngombwa ko arenza, kimwe cya gatatu cy'inda ye azagiharire ibyo kurya bye, ikindi agiharire ibyo kunywa, ikindi agiharire ubuhumekero."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Imamu Ahmad na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah.
"Ntimuzige ubumenyi mugamije kubwiratana mu bandi bamenyi, cyangwa se kugirango mujye mugisha impaka injinji cyangwa ngo bajye babibubahira mu byicaro babahe ijambo, uzabirengaho, yitegure umuriro, yitegure umuriro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ibun Madjah.
"Ntacyo nasize nyuma yanjye mu bigeragezo kigora abagabo nk'abagore."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe ntaragira ukwemera cyeretse igihe ibyifuzo bye bigendera munsi y'ibyo nazanye".
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Iyi Hadith ni impamo. Twayakiriye mu gitabo Al Hudjat mu ruhererekane rw'ukuri.
"Allah yatanze urugero rw'ubuyisilamu abugereranya nk'inzira igororotse ariko mu mpande zayo hari inkuta ebyiri, ziriho imiryango itandukanye ifunguye. No kuri buri muryango hariho amarido, no ku ntangiriro z'iyo nzira hari umuhamagazi uyobora abantu ababwira ati: Yemwe bantu! Nimukurikire inzira igororotse mwese uko mwakabaye kandi muramenye ntimukurikire utundi tuyira! Hari n'undi uhagaze mu nzira hejuru, ushatse gufungura ngo anyure muri umwe muri ya miryango akamubuza amubwira ati: Uritonde, ntuwufungure, kubera ko nuwufungura urahita uwinjiramo nturi bubashe kongera kugaruka. Iyo nzira ni ubuyisilamu, inkuta ebyiri ni amategeko ya Allah, indi miryango ifunguye ni ibyo Allah yaziririje, naho wa wundi uri mu ntangiriro y'inzira ayobora abantu ni igitabo cya Allah Qur'an, uri mu nzira hejuru abuza abantu kwinjira muri ya miryango ni umutimanama buri muyisilamu afite uba umugira inama yo kutishora mu biziririjwe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.