Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

15 of 559 cards

Clear filters
"Nta kwandura kubaho, nta n'umwaku, nta no kwemera ibigeragezo n'ibyago by'ukwezi kwa kabiri, kandi jya uhunga ibinyoro nkuko uhunga intare.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku byerekeranye n'icyiza ndetse n'ikibi, iransubiza iti: "Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, naho ikibi ni cya kindi ukoze kikakubuza amahoro mu mutima wawe, kandi ukanga ko abantu bakimenya."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
“Mu by’ukuri ibikorwa byose bigomba kujyana n’umugambi, kandi buri wese ahemberwa icyo yakoranye umugambi. Bityo, uzimuka kubera Imana n’Intumwa yayo, uwo ukwimuka kwe kuzaba ari ukw’Imana n’Intumwa yayo. Ariko uzimuka agamije indonke z’isi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba gushingiye kuri ibyo byatumye yimuka.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe n'aba Imamu babiri mu bumenyi bwa Hadith: Abu Abdillah Muhamad Ibun Ismail Ibun Ibrahim Ibun Al Mughirat Ibun Bardizbah Al Bukhary, na Abul Husein Muslim Ibun Al-Hadjadj Ibun Muslim Al Qushayiriy A-Nayisaburiy mu bitabo byabo byombi bya Swahih, bikubiyemo Hadith zizewe kandi z’impamo.
"Umwe muri mwe ntazapfe, atizera Allah nkuko bikwiye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
“Mu by’ukuri ibikorwa byose bishingira ku mugambi, kandi buri wese ahembwa hakurikijwe umugambi yagikoranye. Bityo, uzimuka kubera Imana n’intumwa yayo, ukwimuka kwe kuzaba ari ukw’Imana n’intumwa yayo. N'uzimuka agamije indonke z’isi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba gushingiye kuri ibyo byatumye yimuka”. No mu mvugo ya Bukhariy iragira iti: Mu by'ukuri ibikorwa byose bishingira ku migambi byakoranywe, ndetse na buri wese azahembwa hashingiye ku mugambi yagize..."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Allah yatanze urugero rw'ubuyisilamu abugereranya nk'inzira igororotse ariko mu mpande zayo hari inkuta ebyiri, ziriho imiryango itandukanye ifunguye. No kuri buri muryango hariho amarido, no ku ntangiriro z'iyo nzira hari umuhamagazi uyobora abantu ababwira ati: Yemwe bantu! Nimukurikire inzira igororotse mwese uko mwakabaye kandi muramenye ntimukurikire utundi tuyira! Hari n'undi uhagaze mu nzira hejuru, ushatse gufungura ngo anyure muri umwe muri ya miryango akamubuza amubwira ati: Uritonde, ntuwufungure, kubera ko nuwufungura urahita uwinjiramo nturi bubashe kongera kugaruka. Iyo nzira ni ubuyisilamu, inkuta ebyiri ni amategeko ya Allah, indi miryango ifunguye ni ibyo Allah yaziririje, naho wa wundi uri mu ntangiriro y'inzira ayobora abantu ni igitabo cya Allah Qur'an, uri mu nzira hejuru abuza abantu kwinjira muri ya miryango ni umutimanama buri muyisilamu afite uba umugira inama yo kutishora mu biziririjwe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda kuvuga kenshi igira iti: YA MUQALIBAL QULUBI THABIT QALBII ALA DIINIKA: Yewe uhindura imitima y'abantu, ha umutima wanjye gushikama ku idini ryawe", nuko ndavuga nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twarakwemeye twemera n'ibyo wahishuriwe, ese waba ufite ubwoba bw'ibizatubaho? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Yego, mu by'ukuri imitima iri hagati y'intoki ebyiri mu ntoki za Allah, ayihindagura uko ashatse!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.