Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

4 of 559 cards

Clear filters
Mu ijoro rimwe ryaguyemo imvura nyinshi, rifite n'umwijima mwinshi, twagiye gushaka Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo ize ituyoborere iswalat, Abdullah aravuga ati: Nuko ndayibona, irambwira iti: "Vuga, sinagira icyo mvuga, irongera iravuga iti: Vuga, nuko sinagira icyo mvuga, irongera iravuga iti: Vuga, maze ndayibaza nti: Mvuge iki? Irambwira iti: {Vuga uti: QUL HUWALLAHU AHAD: We Allah ni umwe rukumbi, na Muawidhatayni [QUL AUDHU BIRABIL FALAQ], na [QUL AUDHU BIRABI A-NASI], igihe bwije n'igihe bucyeye inshuro eshatu, biguhagirije buri kintu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na A-Nasa'iy
"Uzavuga ati: BIS’MILLAHI LADHI LA YADWURU MA’AS’MIHI SHAY-UN FIL AR’DWI WA LA FI SAMA-I, WA HUWA SAMI’UL ALIMU: Niyambaje izina rya Allah ryo igihe urivuze uryemera nta cyagira icyo kimutwara haba mu isi no mu kirere, kandi Yumva Bihebuje Umumenyi Uhebuje. Ukabivuga inshuro eshatu, nta byago bimutunguye byamubaho kugeza bucyeye. N'uzavuga aya magambo bucyeye inshuro eshatu, nta byago bimutunguye byamubaho kugeza bugorobye." Yaravuze ati: Nuko Aban Ibun Uth'man agerwaho n'ububabare, maze wa mugabo wamwumviseho Hadith atangira kumureba maze aramubaza ati: Bite byawe ko uri kunyitegereza? Ndahiye ku izina rya Allah ko ntigeze mbeshya Uth'man, nta n'ubwo Uth'man yabeshye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ahubwo umunsi nafashwe n'ubu burwayi nararakaye nibagirwa kuvuga ya magambo.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad.
"Ubusabe bwo gusaba imbabazi buhatse ubundi ni umuntu gusaba ubusabe bugira buti: ALLAHUMA ANTA RABI LA ILAHA ILA ANTA, KHALAQTANI WA ANA ABDUKA, WA ANA ALA AHDIKA WA WA'ADIKA MA STATWA'ATU, AUDHU BIKA MIN SHARI MA SWANA'ATU, ABU-U LAKA BINI'IMATIKA ALAYA, WA ABU-U BIDHAN'BII FAGH'FIR LII, FA INAHU LA YAGH'FIRU DHUNUBA ILA ANTA: Mana Nyagasani ni wowe Nyagasani wanjye, nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse wowe, warandemye kandi nanjye ndi umugaragu wawe, kandi ndi ku isezerano ryawe uko mbishoboye; nkwikinzeho ngo undinde ibibi by'ibyo nakoze, Ndemera ingabire wampaye, nkanemera ibyaha byanjye, bityo mbabarira, kubera ko nta wundi ubabarira ibyaha utari wowe." Intumwa y'Imana yaravuze iti: Uzavuga aya magambo ku manywa ari ko ayizera, agapfa kuri ayo manywa mbere y'uko bugoroba azaba abaye umwe mu bazajya mu ijuru. N'uzayavuga ari ko ayizera mu ijoro, agapfa mbere y'uko bucya azaba abaye umwe mu bazajya mu ijuru.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Uzasoma imirongo ibiri isoza Suratul Baqarat mu ijoro, izaba imuhagirije."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim