Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

45 of 559 cards

Clear filters
"Jya utera isi umugongo, Imana izagukunda, unatere umugongo ibitunzwe n'abantu, abantu bazagukunda."
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Iyi Hadith ni nziza. Yakiriwe na Ibun Madjah n'abandi, ifite n'impererekane nziza.
"Mu by'ukuri Allah yaziririje kugurisha inzoga, n'ibyipfishije, n'ingurube ndetse n'ibigirwamana." Nuko barayibwira bati: Yewe Ntumwa y'Imana! None uravuga iki ku binure by'itungo ryipfishije, ko tubisiga mu mato tukanabisiga impu, ndetse abantu bakaba babicana bikabamurikira? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Oya, ni ikizira; irangije irababwira iti: Allah yavumye abayahudi, kubera ko yabaziririje ibinure by'inyama z'amatungo bo babigira byiza, barangije barabigurisha bakajya barya ikiguzi cyabyo."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Jya uba ku isi nk'umushyitsi cyangwa se umuntu wihitira", Ibun Umar yajyaga avuga ati: Nibwira ntukajye utegereza ko buri bucye, nibunacya ntukajye utegereza ko buri bwire, kandi ujye ufatirana igihe ufite ubuzima bwiza mbere yo kurwara, n'igihe ukiriho mbere y'uko upfa.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Yewe mwana ngiye kukwigisha amagambo (ugomba kwitaho): Jya wita ku mategeko y’Imana na yo izakwitaho. Jya wita ku mategeko y’Imana uzayisanga imbere yawe (aho ugana). Nushaka gusaba ujye usaba Imana, kandi nukenera inkunga ujye uyisaba Imana, umenye kandi ko n’ubwo abantu (b’isi) bose baterana kugira ngo bagire icyiza bakumarira, ntacyo bakumarira usibye icyo Imana yakwandikiye gusa. Kandi n’iyo baterana kugira ngo bagire ikibi bagukorera, ntacyo bagukoraho usibye gusa icyo Imana yakwandikiye. Amakaramu yanditse ibyo yarekeye aho, ndetse na wino yabyanditse yarumye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad
“Mu by’ukuri, ibiziruye (Halali) birasobanutse kandi n'ibyaziririjwe (Haramu) birasobanutse, ariko hagati yabyo byombi hari ibiteye urujijo abantu benshi batajya bamenya. Bityo uzirinda ibyo biteye urujijo azaba arinze idini rye n'icyubahiro cye. N’uzagwa muri ibyo biteye urujijo azaba aguye mu biziririjwe; ameze nk'umushumba uragiye amatungo ye iruhande rw'umurima uzitiye, amatungo ye yenda kumucika ngo yone. Nta gushidikanya ko buri mwami agira imbago, kandi imbago z'Imana ni ibyo yaziririje. Nta gushidikanya ko mu mubiri habamo inyama, iyo itunganye umubiri wose uratungana, yakangirika umubiri wose ukangirika, iyo nyama nta yindi ni umutima.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.