Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

45 of 559 cards

Clear filters
Umuntu yabajije Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: "Ese urabibona ute ngiye nsenga amasengesho y’itegeko, nkasiba ukwezi kwa Ramadhan, nkakora ibiziruye, nkanirinda ibiziririjwe, maze singire na kimwe ndenza kuri ibi nakwinjira mu ijuru? Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Yego.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri Allah yategetse kugira neza muri buri cyose gikozwe, nimuzaba mugiye kwica mujye mwica neza, kandi nimuzaba mugiye kubaga (itungo) mujye mubaga neza, kandi umwe muri mwe ajye atyaza neza icyuma cye ndetse anaruhure itungo rye.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ntimukagirirane amashyari, ntimukazamuriraneho ibiciro mutagambiriye kugura, ntimukanagirirane inzangano, ntimukanacane umubano, kandi bamwe muri mwe ntibakagereke igiciro ku gicuruzwa cyaguzwe na bagenzi babo, kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe: Umuyisilamu ni umuvandimwe w'umuyisilamu mugenzi we, ntamuhuguza cyangwa se ngo amugambanire, nta musuzugura, kandi ugutinya Allah kuba aha;" nuko yerekana ku gituza cyayo inshuro eshatu, " bihagije kuba ari bibi kuba umuyisilamu yasuzugura umuvandimwe we w'umuyisilamu, buri muyisilamu kuri mugenzi we ni ikizira kumena amaraso ye, no kwigabiza umutungo we, no kuvogera icyubahiro cye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: "Yewe Ntumwa y’Imana mbwira mu buyisilamu ijambo rimwe ntazigera ngira undi ndibaza, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Vuga uti: Nemeye Allah, hanyuma ushikame kuri byo ushyira mu ngiro uko kwemera."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu bitunganya ubuyisilamu bw’umuntu ni uko areka ibitamureba."
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Iyi Hadith ni nziza. Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad
"Umwe muri umwe uzabona ikibi gikorwa ajye agikuzaho ukuboko kwe, natabishobora akoreshe ururimi rwe, natabishobora ababare ku mutima, ariko uko ni ukwemera guciriritse."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri Allah yagennye amategeko muramenye ntimuzayirengagize, ashyiraho n'imbago muramenye ntimuzazirengeho, anaziririza bimwe mu bintu muramenye ntimuzabirengeho, agira n'ibindi yacecetse ntiyabivugaho kubera impuhwe abafitiye, atari uko abyibagiwe, muramenye ntimuzabicukumbure."
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Iyi Hadith ni nziza. Yakiriwe na A-Daraqutw'niy mu gitabo cye cya Sunani, n'abandi.
"Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Uzagirira urwango umukunzi wanjye, uwo mutangarije intambara hagati yanjye nawe; kandi nta gihe umugaragu wanjye yanyiyegereza akora igikorwa cyaruta gukora ibyo namutegetse n'igihe cyose akomeje kunyiyegereza akora ibikorwa by'umugereka bigera igihe nkamukunda; iyo mukunze mubera amatwi yumvisha, n'amaso arebesha, n'amaboko akoresha, n'amaguru agendesha, n'iyo hari icyo ansabye ndakimuha, n'iyo ansabye ngomba kumurinda."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.