Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

2 of 559 cards

Clear filters

Narrated in

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yahishuriwe na Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: " Yemwe bagaragu banjye, mu by'ukuri njye naziririje amahugu kuri njye ubwanjye, ndangije nyagira ikizira hagati yanyu, muramenye ntimuzahuguzanye, Bagaragu banjye, mwese muri abayobe, uretse uwo nayoboye, munsabe kuyoboka mbayobore. Bagaragu banjye, mwese muri abashonji, cyereste uwo nafunguriye, ngaho nimunsabe amafunguro mbafungurire. Bagaragu banjye, mwese mwambaye ubusa, cyeretse uwo nambitse, ngaho nimunsabe imyambaro mbambike. Bagaragu banjye, mu by'ukuri mwe mukosa ijoro n'amanywa, Kandi njye mbabarira ibyaha byose, ngaho nimunsabe imbabazi mbababarire. Bagaragu banjye, mu by'ukuri mwe ntimuzagera na rimwe kurwego rwo kugira icyo mwantwara kibi ngo mukintware, nta nubwo muzagera ku rwego rwo kugira icyiza mwamfasha ngo mukimfashe. Bagaragu banjye, uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mukaba umuntu utinya Allah kurusha abandi, ntacyo byakongera mu bwami bwanjye, Bagaragu banjye uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mukaba umuntu umwe w'umwononnyi kurusha abandi ntacyo byagabanya mu bwami bwanjye Bagaragu banjye, uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mugahagarara mu kibuga kimwe, buri wese akansaba icyo yifuza, maze nkaha buri wese icyo yansabye ibyo ntacyo byagabanya mubyo mfite cyeretse nk'icyo indobani igabanya ku mazi y'inyanja. Bagaragu banjye, mu by'ukuri ni ku bikorwa byanyu nshingiraho mukubabarira na nyuma nkazabibahembera, uzagira amahirwe akabona ibyiza azashimire Imana n'uzabona icyinyuranyo cy'ibyo, ntazagire undi yitwaraho umwikomo, uretse roho ye.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Bamwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) babajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Abatunzi muri twe bikubiye ibihembo byose; basali nk'uko dusali, bagasiba nkuko dusiba, ndetse bakanatanga ibisagutse mu mitungo yabo! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: "Ese Allah ntiyabashyiriyeho ibyo mwatangamo amaturo? Buri uko usingije Allah uvuga uti: SUBHANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze ALLAH AKBAR (Allah asumba byose) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa utetse Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, no kubwirizanya gukora ibyiza wandikirwa nk'utanze ituro, no kubuzanya ibibi wandikirwa nk'utanze ituro, ndetse no kugirana imibonano hagati y'abashakanye bandikirwa nk'abatanze ituro!" Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Yewe Ntumwa y'Imana, ese umwe muri twe yajya kurangiza irari rye akabibonera ibihembo? Nuko irabasubiza iti: None murabibona mute, aramutse agiye kurirangiriza mu biziririjwe, ese ntiyabibonera ibihano? Ni nk'uko rero iyo arirangirije mu biziruye abibonera ibihembo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.