Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

108 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (50)
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahawe ubutumwa ifite imyaka mirongo ine imara i Makat imyaka cumi n'itatu, hanyuma ihabwa itegeko ryo kwimuka, yimukira i Madinat ihamara imyaka icumi, nyuma irapfa.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yampetse ku ndogobe bitaga Ufayr, nuko irambaza iti: Yewe Muadh! Waba uzi uburenganzira Allah afite ku bagaragu be, n'ubwo abagaragu be bamufite ho? Ndayisubiza nti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mu by'ukuri uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose, naho uburenganzira bw'abagaragu kwa Allah nuko atazigera ahana utaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose" Nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese sinabibwira abantu? Intumwa iramusubiza iti: Oya! Wibibabwira batavaho bakirara!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha yadusengesheje isengesho rya mu gitondo (A-Swub'hi) turi ahitwa Al Hudaybiyat imvura yari imaze guhita muri iryo joro, ubwo yari isoje isengesho yarahindukiye iratureba maze iravuga iti: Mwaba muzi uko Nyagasani wanyu ambwiye? Turayisubiza tuti: Allah n'Intumwa ye ni bo babizi! Nuko iratubwira iti: Bucya mu bagaragu banjye harimo unyemera n'umpakana! Uvuze ngo tugushirijwe imvura ku bw'ingabire za Allah n'impuhwe ze, uwo aba anyemera agahakana inyenyeri, naho uvuze ngo tugushirijwe imvura ku bw'inyenyeri iyi n'iyi uwo aba ampakanye ahubwo yemeye inyenyeri!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese tuzahanirwa ibyo twajyaga dukora mu gihe cy'ubujiji (cya mbere y'ubuyisilamu)? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: " Uzakora neza yaramaze kuba umuyisilamu, ntazahanirwa ibyo yakoze mu gihe cy'ubujiji, n'uzakora nabi yaramaze kuba umuyisilamu azahanirwa ibyo yakoze mbere n'ibyo yakoze nyuma."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzahura na Allah ataramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru. N'uzahura nawe yaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ese mbabwire abantu bo mu ijuru? Buri munyantege nke ucisha macye, nyamara aramutse arahiye ku izina rya Allah ngo agire icyo amukorera yakimukorera! Ese mbabwire abantu bo mu muriro? Ni buri munyamwaga wese, umwibone wanga kumva ukuri no kukwemera."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri, agahakana ibindi bigaragirwa bitari Allah, icyo gihe umutungo we n'amaraso ye biba ari ikizira, ibarura rye rikaba kwa Allah."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Imperuka ntizaba cyeretse mubanje kurwanya abayahudi, kugeza ubwo n'ibuye azaba yihishe inyuma rizavuga riti: Yewe muyisilamu! Nguyu umuyahudi inyuma yanjye ngwino umwice!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim