Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

108 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (50)
"Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ndaha ibendera umugabo ukunda Allah n'Intumwa ye, Allah azahesha intsinzi." Umar Ibun Al Khatwab aravuga ati: Sinigeze nkunda ubuyobozi na rimwe usibye kuri uwo munsi! Yaravuze ati: Nuko ndisumbukuruza nifuza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari njye yavuga, yaravuze ati: Nuko ihamagara Ally Ibun Abi Twalib irarimuha maze iravuga iti: Genda ariko ntuhindukire kugeza ubwo Allah ari bukunyuzeho intsinzi." Aravuga ati: Nuko Ally atera intambwe nke arahagarara ariko ntiyahindukira, maze avuga mu ijwi riranguriye ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese ndarwanya abantu kubera iyihe mpamvu? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ubarwanye kugeza bahamije ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah kandi ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah; ibyo nibabikora amaraso yabo n'imitungo yabo bizaba bibaye ikizira kuri wowe cyeretse binyuze mu kuri, kandi ibarura ryabo ni kwa Allah."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Abantu bo mu babangikanyamana bari barishe abantu benshi, ndetse basambanya abantu benshi, baje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze barayibwira bati: Rwose ibyo uvuga ndetse uhamagarira ni byiza, iyaba watubwiraga niba ibyo twakoze hari icyiru byaba bifite! Nuko Allah amanura umurongo muri Qur'an ugira uti: {Na babandi batabangikanya Allah n’izindi mana, ntibice icyo Allah yaziririje bitanyuze mu kuri, kandi ntibanasambane...} [Al Furqan: 68]. Ndetse hamanuka n'undi murongo ugira uti: {Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bagaragu banjye mwakabije mu kwihemukira! Ntimukajye mwiheba kuko impuhwe za Allah (zikiriho)...” } [A-Zumar: 53].
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Imperuka ntizaba cyeretse izuba ribanje kurasira iburengerazuba, niriharasira abantu bakaribona, bose bazahita bemera, ariko icyo gihe ni igihe: "...Umunsi bimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wawe byaje, ukwemera k’umuntu atagize mbere cyangwa (uwemera) utaragize icyiza akora mu kwemera kwe nta cyo bizabamarira..." [Al An'aam: 158]. Imperuka kandi izaza isange abagabo babiri bari guciririkanya ibiciro ku mwambaro, maze bananirwe kuwugura habe no kubasha kuwuzinga! Imperuka kandi izaza isange umugabo amaze gukama amata y'ingamiya ye ananirwe kuyanywa! Imperuka kandi izaza isange umugabo ari gusibura iriba rye ariko ntarishoreho! Imperuka kandi izaza isange ateruye ibyo kurya mu ntoki abigejeje ku munwa ngo abitamire, ariko ananirwe no kubitamira!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yegereje igihe cyo gupfa yitwikiriye igitambaro mu maso, yakomererwa ikagikura ku maso, maze iravuga iti: Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)" iri kwihanangiriza gukora nk'ibyo!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
“Uzazana igihimbano mu idini ryacu kitayirimo, kizamugarukira.” Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim. Muslim mu mvugo yakiriye aragira ati: "Uwo ari we wese uzakora igikorwa gihabanye n'ibyo twaje twigisha, kizamugarukira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje aho nari ndi, isanga nafungishije ububiko bwanjye igitambaro kiriho amashusho y'ibihumeka, nuko ibibonye iragica, inahinduka mu buranga iravuga iti: Yewe Aishat! Abantu bazahanishwa ibihano bikaze kwa Allah ku munsi w'imperuka ni babandi biganaga ibiremwa bya Allah", nuko Aishat aravuga ati: Nuko cya gitambaro turagica, tugikoramo umusego umwe cyangwa se ibiri."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ku munsi w'imperuka bazazana urupfu ruri mu ishusho y'intama y'isekurume, nuko umuhamagazi ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu ijuru, nuko bisumbukuruze barebe uwo ari we, maze ababwire ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego, turabona ari urupfu! Kandi bose bazarubona, hanyuma ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu muriro, nuko bisumbukuruze barebe uwo ari we, maze ababwire ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego ni urupfu, kandi bose bazaba bamaze kurubona, nuko rubagwe, hanyuma wa muhamagazi abwire abantu bo mu ijuru ati: Nimuribemo ubuziraherezo ntimuzongera gupfa, anabwire abantu bo mu muriro ati: Yemwe bantu bo mu muriro nimuwubemo ubuziraherezo ntimuzongera gupfa! Hanyuma arangije abasomera umurongo ugira uti: "Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) ntacyo bitayeho..." [Mariam: 39.] Bo bakiri ku isi ntacyo bari bitayeho, ndetse ntibanemeraga (Allah)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim