Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

108 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (50)
"Umunsi mwiza izuba ryarasheho ni umunsi wa gatanu (Idjuma), kuri wo niho Adamu yaremwe, ni nawo yinjijwe mu ijuru, ni nawo yarisohowemo, kandi imperuka ntizaba uretse ko bizaba ari ku munsi wa gatanu (wa Idjuma)."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye Muadh Ibun Djabal ubwo yari amwohereje Yemen iti: "Mu by'ukuri ugiye guhura n'abantu bahawe igitabo, nuhura nabo uzabahamagarire guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, kandi ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, nibamara kukumvira kuri byo uzababwire ko Allah yabategetse iswala eshanu ku manywa na nijoro, nibamara kukumvira kuri ibyo, uzababwire ko Allah yabategetse gutanga amaturo atangwa n'abakire muri bo akagarurirwa abacyene babo, nibamara kukumvira kuri ibyo, uzirinde imitungo yabo y'agaciro, kandi uzatinye ubusabe bw'uwahugujwe kuko hagati yabwo na Allah ntacyabukumira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Buri kintu cyose kiba cyaragenwe, n'ubunebwe no kugira ibakwe cyangwa se kugira ibakwe n'ubunebwe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ibikombe byo kunywesha kuri icyo kizenga bizaba bimeze bite? Iransubiza iti: : Ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko ibyo bikombe umubare wabyo uruta uw'inyenyeri zo mu kirere n'imibumbe ikirimo! Nk'uko uzibona mu ijoro ry'umwijima utavangiye! Ibikombe byo mu ijuru uzabinyweraho ntazigera agira inyota nyuma yaho na gato! Icyo cyizenga gifite imigezi ibiri igisukamo yo mu ijuru, uzanywaho ntazongera kugira inyota! Ubugari bwacyo bureshya n'uburebure bwacyo, ni nko mu ntera iri hagati y'ahitwa Amani (Jordan) n'ahitwa Ayilat (muri Shami), amazi yacyo arera kurusha amata, ndetse aryohereye kurusha ubuki."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Urubanza rwa mbere na mbere ruzacibwa hagati y'abantu ku munsi w'imperuka ni urugendanye n'amaraso."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ibintu bibiri abantu bakora, ariko bituma baba abahakanyi: Kujora inkomoko y'umuntu, no kuborogera uwapfuye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Imperuka ntizigera iba kugeza ubwo umuntu azatambuka ku mva ya mugenzi we maze akavuga ati: "Iyaba ari njye wari ushyinguye hano!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzagira ibihimbano azana muri iri dini ryacu bitaririmo, bizamugarukira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.