Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

108 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (50)
"Igihe kimwe twari twicaranye n’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), twaziwe n’umuntu wambaye imyenda yera cyane, n’imisatsi yirabura cyane. Nta kimenyetso na kimwe cy’uko yari ku rugendo cyamurangwagaho, ndetse nta n’umwe muri twe wari umuzi. Yarakomeje araza, nuko yicara imbere y’Intumwa Muhamadi, maze amavi ye ayegereza ay’Intumwa y'Imana, arambika ibiganza bye ku bibero byayo, maze arayibwira ati "Yewe Muhamadi! Mbwira ku byerekeye Islam." Intumwa y’Imana iramusubiza iti "Islam ni uguhamya ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa by'ukuri usibye Allah wenyine, ukanahamya ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ari Intumwa y'Imana, ugahozaho amasengesho, ugatanga amaturo, ugasiba ukwezi kwa Ramadwani, ugakora umutambagiro mutagatifu i Makat, igihe ubifitiye ubushobozi." (Uwo muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", nuko turatangara tubonye abaza hanyuma akemeza ko ibivuzwe ari ukuri. (Arongera) arayibaza ati: "Mbwira ku byerekeye ukwemera." Intumwa y’Imana iramusubiza iti: "Ni ukwemera Imana, abamalayika bayo, Ibitabo byayo, Intumwa zayo, Umunsi w’Imperuka, ndetse no kwemera igeno ryaba iry’ibyiza cyangwa iry’ibibi." (Wa muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", (Arongera) ati: "Noneho mbwira ku byerekeye Ihsan," aravuga ati: "Ni ugusenga Imana nk’aho uyireba kuko iyo utayireba yo iba ikureba." (Wa muntu) ati: "Mbwira ku byerekeye umunsi w’imperuka”, (Intumwa Muhamadi) iti: "Ntabwo uwubazwa awuzi kurusha uwubaza." (Wa muntu) ati: "Ngaho mbwira ku byerekeye ibimenyetso byawo." Aravuga ati: "Ni igihe umuja azabyara shebuja, ndetse n’igihe uzabona abantu batambaye inkweto, b’abatindi, b’abashumba, barushanwa kuzamura amazu y’imiturirwa". Nuko (wa muntu) arigendera, maze mara akanya gato, Intumwa y’Imana irambaza iti: "Yewe Umar! Ese wamenye uwabazaga uwo ari we?" Ndavuga nti: "Imana n’Intumwa yayo ni bo bamuzi neza." Aravuga ati: "Uriya yari Jibril wari waje kubigisha idini ryanyu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba; nigeze kugira umugambi wo gutegeka ko abantu basali nkabahitiramo umuntu ubasengesha, njye nkajyana n'abagabo bitwaje inkwi tukajya gushaka abagabo batitabira iswalat, tukabatwikiraho amazu yabo!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Allah azazingazinga isi, azingazinge n'ibirere n'ikiganza cye cy'iburyo, narangiza avuge ati: Ninjye mwami, abami bo ku isi bari he?"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mbere y'uko ipfa ho iminsi itanu ivuga iti: " Mpakanye ko nagira muri mwe inshuti magara, kubera ko Allah yangize inshuti ye magara nkuko Ibrahim yamugize inshuti ye magara, kandi iyo nza guhitamo inshuti magara mu bayoboke banjye nari kumugira Abubakari. Kandi ababayeho mbere yanyu bajyaga bafata imva z'abahanuzi babo n'abakora ibyiza muri bo bakazihindura imisigiti! Muramenye imva nimuzazihindure imisigiti, ibyo ndabibabujije!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ku ba Answar igira iti: "Ntawe ubakunda usibye umwemera, nta n'ubanga usibye indyarya; uzabakunda Allah nawe azamukudna, n'uzabanga Allah nawe azamwanga."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Yemwe bantu mu by'ukuri Allah ni mwiza kandi yakira ibyiza, kandi ibyo Allah yategetse abemeramana, nibyo yategetse Intumwa n'abahanuzi aho yababwiye ati: "Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora." Surat Al Mu-uminuna: 51, n'ahandi yavuze ati: "Yemwe abemeye! Murye mu byiza twabafunguriye kandi mushimire Allah niba koko ari We wenyine musenga." Surat Al Baqarat: 172. Nuko irangije itanga urugero rw'umugabo umwe waba ari ku rugendo rurerure, unaniwe imisatsi ye idasokoje, maze akazamura ibiganza bye mu kirere yinginga Allah agira ari: Nyagasani, Nyagasani, nyamara ibyo kurya bye ari ikizira, n'ibyo kunywa bye ari ikizira, n'imyambaro ye ari ikizira, ndetse n'ibimutunze byose ari ikizira! Ni gute Allah yakwakira ubusabe bwe?"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika Abi Mussa aravuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102]
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we hano ku isi, Allah nawe ku munsi w'imperuka azamuhishira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.