Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

108 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (50)
"Ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko nta n'umwe mu bayoboke banjye uzanyumva yaba ari umuyahudi cyangwa se umunaswara ngo areke kunyemera, maze apfe atemeye ubutumwa naje nzanye usibye ko azajya mu muriro.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ese mbabwire inkuru y'umunyabinyoma Dadjali, buri muhanuzi yabwiraga abantu be? Ahumye ijisho rimwe, kandi naza azaza azanye ibimeze nk'ijuru n'umuriro, nyamara ibyo azaba avuga ko ari ijuru bizaba ari umuriro, kandi ndababuriye ngo mumwirinde nk'uko Intumwa y'Imana Nuhu yabigenje ku bantu bayo."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
"Ndahiye k'ufite roho yanjye mu biganza bye, ko muri hafi kubona Ibun Mariam abamanukiye azanye ubutabera, akamena imisaraba, akica ingurube, agashyiraho umusoro, n'imitungo ikazaba myinshi kugeza ubwo nta n'umwe uzayemera."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nategetswe kurwanya abantu kugeza ubwo bazahamya ko nta yindi Mana iriho ikwiye gusengwa uretse Allah na Muhamadi akaba ari Intumwa y’Imana, bagahozaho iswalat, ndetse bakanatanga ituro ry'itegeko (Zakat); nibaramuka bakoze ibyo, icyo gihe amaraso yabo n’imitungo yabo, kuri njye bizaba birinzwe ari ikizira usibye ibyo Isilamu yatanzemo uburenganzira, naho ibarura ryabo rizaba ari kwa Allah.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Urabibona ute ndamutse mpuye n'umugabo umwe w'umuhakanyi tugasakirana mu mirwano, akanca ukuboko kumwe n'inkota ye, hanyuma akanyihisha inyuma y'igiti akavuga ati: Mbaye umuyisilamu kubera Allah, ese namwica yewe Ntumwa y'Imana nyuma y'uko abivuze? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Ntuzamwice! Aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana, none ko yaciye ukuboko kwanjye, biriya akaba yabivuze nyuma yo kuguca? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ntumwice, kuko numwica araba agiye mu mwanya wawe mbere y'uko umwica, nawe ujye mu mwanya we mbere y'uko avuga ibyo yavuze."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
nawe ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yakuye kwa Nyagasani wayo Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Intumwa y'Imana yaravuze ati: "Mu by'ukuri Allah yagennye ibyiza n'ibibi, arangije arabigaragaza; bityo uzagambirira gukora icyiza ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azakimwandikiramo ibyiza icumi kugeza ku nshuro magana arindwi ndetse zirenzeho! N'uzagambirira gukora ikibi ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azamwandikira ko akoze ikibi kimwe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ibyo nababujije mujye mubyirinda, n'ibyo nabategetse mujye mukoramo ibyo mushoboye, kuko mu byoretse ababayeho mbere yanyu ni ukubaza ibibazo byabo byinshi, no kunyuranya kwabo n'abahanuzi babatumweho.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.